November 25, 2020
Ubuzima

Gatsibo:Abagizi ba nabi bateraguye ibyuma abakuru b’imidugudu ibiri babasiga ari intere (ivuguruye….)

Umugore witwa Mukamukwiye Daphrose ari mu kigero k’imyaka 50 wo mu mudugudu wa Gashenyi I akagari ka Gihuta umurenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo abagizi ba nabi bamuteraguye ibyuma umubiri wose bamusiga ari intere bumutwara amafaranga na telefone .

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020 mu masambiri za nimugoroba.

Amakuru agera kuri IGIRE yemeza ko abagiriwe nabi ari babiri aribo Mukamukwiye Daphrose uyobora umudugudu wa Gashenyi I ndetse n’umuyobozi w’umudugudu wa Matare,Habimana Thelesphore yose ibarirwa mu kagari ka Gihuta

Mukamukwiye yakorewe ibyo ubwo hari aho yari avuye ageze ku muhanda wa kaburimbo kugira ngo awambuke atahe,abona imodoka zije abanza kureka ngo zihite,maze haza abantu bahita bamugubanura bamutura hasi batangira kumuteragura ibyuma banamwambura ishakoshi yari irimo telefone ndetse n’amafaranga ibihumbi 31 by’amanyarwanda,ubwo bumvise abantu bahita biruka.

Bamwe mu baturage bahatuye babwiye IGIRE ko aho hantu abagizi ba nabi batereye ibyuma Mukamukwiye,bari bamaze gushaka kuhamburira undi muntu ariko avuza indura bahita bamutabara.

Ndabaruta Gilbert uturanye n’uwahemukiwe yavuze ko Mukamukwiye yagiriwe nabi nabo bagizi ba nabi ubwo yari avuye Rwagitima kwishyuza amafaranga ye.

Ati”Yari avuye Rwagitima kureba umuturanyi we ngo amuhe amafaranga yari amugomba(agiye kukwishyuza) kuko acuruza amamera”.

Akomeza avuga ko yageze kuri kaburimbo ashaka kwambuka ngo ajye mu rugo kuko ari hafi y’umuhanda,maze abanza kureka imodoka ngo zihite ari nabwo bahise bamukubita hasi batangira kumugirira nabi.

Ati”Yari arimo ataha ajya mu rugo afite ishakoshi bashaka kwambuka kaburimbo kuko batuye haruguru y’umuhanda.Ubwo abona imodoka ebyiri zirurutse imbere aravuga ati reka mbaze nzireke zihite mbone kwambu.Noneho yambutse,hari umuntu wamukurikiye agashakoshi yari afite atangira kukamushikuza.

Akigeramu muhanda asa n’uwurwana noneho abandi baba baje batangira kumuteragura ibyuma.Bamukurira munsi y’umuhanda abura abantu bamutabara,abijura biriruka ishakoshi ye barayitwara.Harimo telefone ye,udufaranga n’ibyangombwa bye byose barabijyana”.

Bavuga ko hari icyuma bamujombye hagati y’izuru n’amaso kirinjira ibindi babiamutera mu mugongo,mu mbavu n’ahandi hose bamusiga ari interi.

Ubwo abantu bahise batabara bahita bamujyana ku bitaro bya Kiziguro.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabwiye IGIRE ko abo Bose bari abayobozi b’imidugudu bakaba bagiriwe nabi ubwo bavaga mu isoko rya Rwagitima mu masaha y’umugoroba.

Ati“Abagiriwe nabi ni abantu babiri, abayobozi bakaba abakuru b’imidugudu bavaga mu isoko rya Rwagitima barimo bataha,ubwo bagirirwa nabi n’abantu bataramenyekana tugishakisha abo aribo,kuko abagiriwe nabi batarabona akabaraga ko gutanga amakuru afasha iperereza“.

Meya Gasana yavuze ko abo bagiriwe nabi kuko bari bashenkabaye,bajyanwe kwa muganga ngo byibura bagarure agatege babe babasha gutanga amakuru y’abo bakeko ko aribo bihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi ariko inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza ry’ibanze.

Magingo aya Mukamukwiye na Habimana,bitewe n’uko bakomerekejwe bikabije byabaye ngombwa ko ibitaro bya Kiziguro bihita bibohereza ku bitaro bikuru bya Gisirikare i Kanombe mu mujyi wa Kigali kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Habimana na Mukarukwiye bombi bagiriwe nabi bavuye mu iaoko rya Rwagitima

Related posts

Musanze:Umugabo yishe Umugore we amuteye icyuma abonwa n’umwana arimo gusohora umurambo

Chief Editor

Rwamagana:Barishimira ivuriro ryo ku rwego rwo hejuru babonye rizabaruhura ingendo bakoraga bajya i Kigali

Chief Editor

Abanyarwanda barasabwa kwirinda icyorezo cya Novel Coronavirus nk’uko babigenje kuri Ebola

Chief Editor

Leave a Comment