November 28, 2020
Politiki slider

Iby’ingenzi byagarutsweho mu nama ya EAC yayobowe na Perezida Kagame

Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) watangaje ko abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bakoze inama bifashishije ikoranabuhanga rya ‘video conference’, yo kwiga ku kurwanya coronavirus n’ingaruka zayo.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda uyoboye uyu muryango, yitabiriwe kandi na Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

Abitabiriye inama bemeranyijwe gusangira amakuru y’ibiva mu bipimo bya Covid-19 hagati ya za minisiteri zishinzwe ubuzima, ubucuruzi, ubwikorezi, n’ibikorwa bireba uyu muryango.

Itangazo ryasohowe n’uyu muryango rivuga ko bemeranyijwe kandi “gukomeza gukurikirana abatwara amakamyo n’abakorana nabo no guhana amakuru yabo”.

Abatwara amakamyo yambukiranya imipaka muri iyi minsi bagaragajwe na bimwe mu bihugu bigize EAC nk’abakwirakwiza iki cyorezo mu ngendo bakora bajya cyangwa bava ku byambu bya Mombasa na Dar es Salaam.

Aba bayobozi mu nama yabo basabye inzego z’ubuzima “gutegura uburyo buhuriweho n’akarere bwo gusuzuma no kwemeza ko abatwara amakamyo ari bazima mbere yo guhaguruka kandi bagasuzumwa buri byumweru bibiri, bagaha raporo abakuru b’ibihugu”.

Iyi nama yabo yabonye ko ibikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi, inganda, ubukerarugendo, kwakira abantu n’imyidagaduro biri kuzahazwa n’iki cyorezo.

Biyemeza ko ibihugu bigiye gufatanya korohereza ibikorwa bitandukanye muri izi nzego, nk’ubuhinzi, mu gutunganya no kugeza umusaruro wazo ku masoko y’akarere.

Banzuye kandi kugira ibyihutirwa; gukora ibikoresho byakorerwa mu karere byo kurwanya coronavirus nk’udupfukamunwa, ‘sanitizers’, amasabune, ibiribwa bitunganyije, ‘ventilators’ n’ibindi no koroshya ko bigezwa ku masoko y’akarere.

Related posts

Perezida Kagame yavuze kuri Twagiramungu uri gusiganwa n’imyaka ngo arashaka kuba Perezida

Chief Editor

Abanyamuryango ba Mituelle de Santé bemerewe kwivuza nta gutegereza ko ukwezi gushira

Chief Editor

Musanze:Barifuza igisubizo kirambye ku mazi aturuka mu birunga akabasenyera

Chief Editor

Leave a Comment