Ubutabera

Kirehe:DASSO yatawe muri yombi nyuma yo kugubwa gitumo agiye kugurisha ibendera ry’igihugu

DASSO witwa Habimana Eliezer ukorera mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi nyuma yo kumufata arimo kugurisha ibendera umuturage wo mu murenge wa Mahama warishakaga kugira ngo rimufashe kuzajya acuruza akunguka.

DASSO Habimana yabikoze mu mpera z’icyumweru gishize tariki 10 Gicurasi 2020 aho yafashwe ashaka kugurisha ibendera ry’igihugu uwitwa harindintwari Yozefu wo mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe.

Amakuru agera kuri IGIRE avuga ko aba bombi bari bemeranyijwe igiciro cy’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo Harindintwari abone iryo bendera.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gelard yabwiye IGIRE ko uwo mugabo witwa Harindintwari yavuze ko icyo yashakiraga iryo bendera ari umuti bari bamurangiyemo uzamufasha gucuruza akunguka.

Ati“Yatubwiye ko bari bamurangiyemo imiti ngo niyarishyira muri butike ye, azacuruza akunguka.Ibyo nibyo yatubwiye ariko ibyinshi bizamenyekana bivuye mu iperereza ry’ubugenzacyaha”.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Marie Micelle Umuhoza yemereye IGIRE ko aba bambi bafashwe bari mu gikorwa cyo kugura no kugurisha iryo bendera.

Gusa nta byinshi yadutangarije ariko yavuze ko abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamugari mu gihe iperereza rigikomeje.

Related posts

Mu minsi itanu RIB imaze kwakira ibirego bisaga 35 by’abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Chief Editor

Gatsibo:Kanyeshyamba yaguwe gitumo arimo kubaga inyamaswa yiciye mu ishyamba

Chief Editor

Rubavu:Umusore yafatanwe udupfunyika 1000 tw’urumogi ku mayeri y’umupolisi n’uwo yarugurishaga

Chief Editor

1 comment

Laurent Twiringiyimana May 14, 2020 at 9:12 am

Ariko muranshimisha kabisa!!!
Murahisha isura mugatangaza amazina yombi?

Reply

Leave a Comment