November 28, 2020
slider Ubuzima

Mu Rwanda abantu 11 bakize covid19 mu gihe umubare w’abayandura ukomeje kugabanuka

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi habonetse umuntu umwe mushya urwaye covid19 mu gihe abantu 11 bakize iki cyorezo.

Mu itangazo Minisante yatangaje ko uwo mu rwayi umwe yabonetse mu bipimo 866 byafashwe uyu munsi.Ibyo bikaba byatumye umubare w’abanduye coronavirus ugera ku bantu 287.

Yavuze Kandi ko abantu 11 bakize covid19 biyongera ku bayikize mbere bose hamwe bagera ku 164 naho abakirwaye baragabanuka bagera ku 123.Kugeza ubu mu Rwanda abamaze gupimwa coronavirus bagera ku 44,245.

Ingamba zo kwirinda coronavirus zirakomeje aho abanyarwanda basabwa gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda Icyo cyorezo. Izo ngamba zirimo; kwambara agapfukamunwa,gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kenshi gashoboka ndetse n’izindi.

Related posts

Cote d’Ivoire:Hagaragaye umurwayi wa virusi nshya ya Coronavirus

Chief Editor

Gatsibo:Umurima shuri wafashije Abahinzi b’urutoki kuva ku gitoki cy’ibiro 20 bagera ku cy’ibiro 85

Chief Editor

Perezida Kagame yateguje abayobozi bakora nabi kwitegura ibyemezo agiye kubafatira

Chief Editor

Leave a Comment