November 28, 2020
Hanze

Niger yatangaje ko yishe abarwanyi 75 b’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram

Abarwanyi 75 b’umutwe w’iterabwo wa Boko Haram biciwe mu bitero bibiri bagabweho mu gace k’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Leta ya Sahel mu gihugu cya Niger ndetse no mu gihugu cy’igituranyi cya Nigeria.

Mu itangazo minisiteri y’umutekano yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ibitero byabaye ku wa mbere tariki 11 Gicurasi mu majyepfo ya Diffa kigwamo abarwanyi ba Boko Haram bagera kuri 25.

Abandibagera kuri 50 bishwe kuri uwo munsi bicirwa ku butaka bwa Nigeria buherereye ku kiyaga cya Chad mu bitero bibiri by’ingabo zihuriweho zo muri ako karere.

Ryagiraga riti: “Amazu n’ibikoresho byose by’uwo mutwe byasenywe”.

Ku ya 3 Gicurasi, abarwanyi bagabye igitero gikomeye ku kigo k’igisirikare cya Niger hanze ya Diffa, gihitana abasirikare babiri ba Leta abandi batatu barakomereka.

Boko Haram yahitanye abantu barenga 36.000 kandi ituma abagera hafi kuri miliyoni ebyiri bava mu byabo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria kuva mu 2009.

Ihohoterwa ryasesekaye mu bihugu bituranye na Sahel mu 2015, cyane cyane mu karere ka k’iyaga cya Chad, aho imipaka ya Kameruni, Tchad, Niger na Nigeria ihurira.

Umujyi wa Diffa utuwe n’abantu 200.000 uherereye hafi y’umupaka wa Nigeria, wagabweho ibitero inshuro nyinshi.

Amakuru y’umuryango w’abibumbye yashyizwe ahagaragara mu Kwakira avuga ko aka karere gatuwe n’impunzi 120.000 ziva muri Nigeria ndetse n’abantu 110.000 bavanywe mu byabo imbere muri Niger.

Ibihugu byegereye ikiyaga cya Tchad, hamwe na Bénin, byashyizeho itsinda rihuriweho, Multinational Joint Task Force, kugira ngo rihangane n’abarwanyi.

Related posts

Nimureke dushime Imana kuko agiye atigeze aduhemukira kandi ntiyahemukiye n’igihugu-Denise Nkurunziza

Chief Editor

Uganda yatangaje umurwayi wa mbere wa coronavirus

Chief Editor

Madagascar yavumbuye umuti uvura ndetse ukanarinda covid19

Chief Editor

Leave a Comment