November 28, 2020
slider Ubutabera

Kicukiro:Abashoferi 9 batawe muri yombi bazira kubyiganira mu modoka imwe muri ibi bihe

Abantu icyenda bakora umwuga w’ubushoferi, bafungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali bazira kubyiganira mu modoka muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus aho abantu basabwa kwirinda kwegerana.

Polisi y’u Rwanda niyo yafunze abo bashoferi.Abashoferi bavuga ko ku wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2020,bahagurutse i Kigali burira imodoka ya Hilux (pic-up double cabine), bajya ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania uri ku Rusumo  kuzana imodoka zari ziriyo.

Ubwo bagezeyo izo modoka barazizanye (buri wese mu ye) bazigeza ku bubiko bw’ibicuruzwa i Masaka, bongera kujya muri ya modoka yabajyanye ku Rusumo bose, bacyinjira mu mujyi wa Kigali Polisi irabafata.

Uwitwa Nzabihimana Jean avuga ko iyo modoka yari ifite ubwishingizi bwo gutwara abantu umunani na we wa cyenda mu gihe gisanzwe, akaba asaba imbabazi kubera kurenza umubare w’abo agomba gutwara muri iki gihe cyo kwirinda indwara.

Yagize ati “Ndamutse mvuye aha nanjye nzaba umwe mu bafashamyumvire bo gukangurira abantu guhana intera twirinda icyorezo“.

Nibonshuti Aboubakar avuga ko ikosa rinini ryakozwe ari ukwicara ari batanu mu modoka imbere, kuko inyuma ahadatwikiriye ho ngo bari bicaye ari bane bahanye intera.

Aba bashoferi Polisi yafashe banakurikiranyweho kuba bari barengeje amasaha yo kugera mu ngo zabo, kuko ngo bafashwe saa mbiri z’ijoro zimaze kurengaho iminota 15.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda John Bosco Kabera yibukije abatwara imodoka ko muri iki gihe batagomba kurenza 1/2 cy’abo bajyaga batwara.

Ati “Nkurikije ayo mabwiriza, iyi modoka yatwaye abantu icyenda ubundi yari kuba itwaye abatarenga bane”.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko n’ubwo abantu bafungwa bagacibwa n’ihazabu y’amafaranga, ikigenderewe ari ukugira ngo barusheho kubahiriza amabwiriza ya Guverinoma yo kwirinda Covid-19.

Amabwiriza y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), yashyizweho muri ibi bihe byo kwirinda coronavirus  avuga ko imodoka yajyaga itwara abantu 30 ubu igomba gutwara abantu 15, naho iyatwaraga 70 ikajyamo abantu 35.

Iyi niyo modoka bari bipakiyemo bose uko ari icyenda

Related posts

Mu buhinzi u Rwanda rwahize ibindi bihugu ku mugabane wa Afurika

Chief Editor

Kera kabaye Uganda yahishuye ko ifunze Abanyarwanda basaga 400 harimo 130 bagiye kurekurwa

Chief Editor

Perezida Kagame yasuye ibice biherutse kwibasirwa n’ibiza nyuma y’ubutumwa yohereje[Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment