Politiki slider

Perezida Kagame yohereje ubutumwa bw’ihumure ku baturage bahuye n’ingaruka z’ibiza

Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye ubutumwa abaminisitiri babiri bwo guhumuriza abagizweho ingaruka zatewe n’ibiza biherutse kwibasira abatuye mu duce tw’intara y’Amajyaruguru n’Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Minisitiri muri Minisiteri Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Kayisire Marie Solange na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Prof. Shyaka Anastase, basuye uduce dutandukanye tw’izi ntara twangijwe n’imvura nyinshi yaguye hirya no hino mu gihugu igateza ibiza bitandukanye birimo no gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda.

Nyuma yo gusura Ibitaro bya Shyira, ba Minisitiri basuye abaturage bacumbikiwe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Vunga muri Nyabihugu bakomereza mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gankenke n’ahandi.

Minisitiri Kayisire Marie Solange

Ba Minisitiri batangaje ko bazaniye abo baturage ubutumwa bw’ihumure bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, babizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi muri ibi bihe bitoroshye barimo.

Minisitiri Kayisire ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yadutumye kubahumuriza no kubakomeza. Mukomeze kwihangana, mwabonye ubufasha bw’ibanze, tuzakomeza kubaba hafi. Twabazaniye ubufasha n’ubutumwa bw’ihumure, mukomere. Mukomeze mwirinde icyorezo cya Koronavirusi. Mwasenyewe n’ibiza ariko Leta ibitayeho, ubuzima burakomeje.”

Minisitiri Prof Shyaka Anastase

Minisitiri Shyaka yongeyeho ati: “Muhumure, Leta y’u Rwanda irabatekereza, ibitayeho. Twaje kubabwira ko nubwo bitoroshye nta kiruta ubuzima. Mwabonye ubufasha, mukomere n’imibereho yindi tuzafatanya kuyizamura. Mubwire na bagenzi banyu bakiri mu manegeka bahave kuko ibiza biracyahari.”

Guverinoma kandi yagobotse imiryango 117 yibasiwe n’ibiza icumbikiwe mu Rwunge rw’Amashuri rwa Vunga mu Murenge wa Shyira, n’imiryango 86 yo mu Murenge wa Rusasa, bahabwa ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Imvura ikabije yangije byinshi igatuma iyo miryango isigara iheru heru,yaguye mu ijoro rishyira tariki ya 7 Gicurasi yibasiye Intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba cyane cyane mu Karere ka  Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango na Rubavu.

Related posts

Covid19:Guma mu Rugo yatumye ibiciro by’ibiribwa bigabanuka ibindi bibura isoko

Chief Editor

Minisitiri Uwizeyimana Evode yasabye imbabazi umukobwa w’umusekirite yakubise hasi

Chief Editor

Kiyovu yabambiye Sunrise  i Gorogota aho yahoraga ibambira andi makipe,abafana basaba ko izina ryahinduka

Chief Editor

1 comment

Perezida Kagame yasuye ibice biherutse kwibasirwa n’ibiza nyuma y'ubutumwa yohereje[Amafoto] - IGIRE May 16, 2020 at 9:23 pm

[…] Mu minsi ishize ba Minisitiri basuye ibi bice,batangaza ko bazaniye abaturage bahuye n’ibibazo byatewe n’ibiza,ubutumwa bw’ihumure b… […]

Reply

Leave a Comment