December 4, 2020
Ubutabera

RIB yerekanye abantu batanu bakekwaho kwiba abaturage bifashishije ikoranabuhanga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abantu batanu bakekwaho kwiba amafaranga y’abaturage mu mabanki bakoresheje ikoranabuhanga rya telefone.

Muri abo bantu 4 muri bo bagiye bakorera ’Sim Swap’ abaturage bashaka kwiba amafaranga, bagasaba banki ubufasha bavuga ko bibagiwe umubare w’ibanga noneho bamara kubona uwo mubare w’ibanga bakiba amafaranga kuri konti z’abaturage banyuze mu buryo bwa Mobile Banking.

Undi umwe we yakoraga ibijyanye na mobile money. Bose ngo bagiye bifashisha fotokopi z’indangamuntu z’abo biba kugira ngo babone uko bahindura imibare y’ibanga n’uko batwara amafaranga.

RIB iraburira abaturage kujya bitwararika ku byangombwa byabo kuko hari abajura babyiba kugira ngo bazabyifashishe mu bujura.

Uru rwego rugira inama n’abakozi ba za banki kujya bashishoza mu gutanga imibare y’ibanga.

Ubujuru bwifashishije ikoranabuhanga bukomeje kwiyongera

Aba batanu baje biyongera ku bandi 17 RIB yerekanye tariki 4 Mata uyu mwaka bakomoka mu karere ka Rusizi bazwi ku izina ry’Aba Men” bakekwaho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Muri Gashyantare uyu mwaka nabwo mu karere ka Rusizi hafashwe abandi bantu 15 bo muri uyu mutwe w’aba Men wamburaga abantu, ubu bakaba barimo gukurikiranwa n’ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko aba bantu ari itsinda rigari harimo abatarafatwa ariko ngo ibikorwa byo kubashaka no kubata muri yombi bikomeje.

Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’icyaha kiboneka mu ngingo ya 224 y’igitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gushyiraho umutwe ugamije kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo hatitawe ku mubare w’abawugizi cyangwa igihe uzamara,ufasha kuwushyiraho,uwuyobora,uwutunganya,uwujyamo,uwoshya abandi kuwujyamo,uwushyiramo abandi ku gahato aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’amategeko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 20.
Aba bagizi ba nabi bagaragajwe uyu munsi barakekwaho ibi byaha kubera ko ibikubiye muri iyi ngingo y’itegeko babigaragaweho.

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda gukora ibyo uguhamagaye yiyitirira umukozi w’ikigo cy’itumanaho runaka agusabye nko kugenzura amafaranga kuri Mobile Money yawe,gushyiramo umubare w’ibanga.Kudaha agaciro ubutumwa ubwo aribwo bwose ubona ku byerekeye iherekanwa ry’amafaranga hakoreshejwe Mobile Money.

Yanasabye Kandi abanyarwanda kwirinda koherereza abantu amafaranga abantu biyitirira abo baziranye batabanje kubahamagara ngo bumve ko aribyo no gutanga amakuru igihe cyose bahuye n’umutekamutwe bakoresheje nimero 166 kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Aba batekamutwe bari bamaze kwambura abantu amafaranga menshi kuko umwe muri bo yatangaje ko yari amaze kwinjiza miliyoni imwe n’ibihumbi 800 mu myaka 3 yari amaze yambura abantu.

Related posts

Rubavu:Motari yagize uruhare rukomeye mu ifatwa ry’uwari wahishe udupfunyika tw’urumogi mu mufuka w’ibitunguru

Chief Editor

Rutsiro-Nyabihu:Hafashwe imifuka 25 ya sima yagenewe kubaka ibikorwa remezo birimo n’ibyumba by’amashuri

Chief Editor

Kayonza:Yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa afite amapingu akangisha abaturage ko ari Liyetona muri RDF akabambura amafaranga

Chief Editor

Leave a Comment