November 29, 2020
Hanze

Umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda urenze uw’igihugu n’ikindi-Umuhungu wa Museveni

Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba umujyanama wa Perezida Museveni akaba n’umuhungu we yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Uganda ureneze uw’ibibihugu ahubwo ari ibihugu by’ibivandimwe kandi ubuvandimwe bwabyo buturuka ku Mana ishobora byose.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 ku rubuga rwa Twitter abisangiza abamukurikirana. Ubu butumwa bwari buherekejwe n’abakuru b’ibihugu Rugaba yavuze ko u Rwanda na Uganda ari abavandimwe ngo kandi ubuvandimwe bwabo buturuka ku Mana.

Ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto iriho abakuru b’ibihugu byombi aribo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame,Perezida Museveni na Madamu we Janet Museveni na Gen Muhoozi Kainerugaba ndetse n’abandi bantu.

Gen.Muhoozi yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda urenze umubano hagati y’ibihugu ahubwo ari umubano ufite amateka kuko uturuka ku Mana.

Ati”Umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda urenze uw’igihugu n’ikindi.Turi umuryango umwe nta muntu n’umwe ushobora gusenya amateka ahuje ibihugu byombi kuko akomoka ku Mana ishobora byose”.

Yongeyeho ko u Rwanda na Uganda bazahora ari abavandimwe anatanga ikizere ko abakuru b’ibihugu byombi bazazahura umubano utari mwiza muri iki gihe.

Ibi Muhoozi Kainerugaba abitangaje nyuma gato y’ikiganiro Perezida Museveni aheruka kugirana na televiziyo NBS yo muri Uganda aho yahamije ko hari ikizere ko ibintu bizajya mu buryo nyuma y’uko icyorezo cya coronavirus kizaba kirangiye.

Aha Museveni yabwiye umunyamakuru ko akiri mu biganiro n’abahuza mu rugendo ruganisha ku gisubizo kirambye cy’umubano mubi hagati y’ibihugu byombi umaze igihe kitari gito.

Ati”Turavugana.Tuvugana na guverinoma ya Angola na RDC.Twagombaga kugira indi nama ariko coronavirus irabyitambika.Iyo yagombaga kuba inama ya nyuma.Mu gihe coronavirus izaba irangiye tuzasubukura”.

Perezida Museveni yakomeje avuga ko nta kibazo afitanye n’u Rwanda ndetse n’ikindi gihugu muri Afurika.

Ati”Ndabyizeye kuko twe nta kibazo na kimwe dufitanye n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu cya Afurika”.

Umubano urimo agatotsi hagati y’u Rwanda na Uganda,umaze igihe kingana n’imyaka itatu aho ibihugu byombi bishinjanya guhemukirana.

Ni kenshi u Rwanda rwagiye rushinja igihugu cya Uganda gutera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC aho Uganda yahaye RNC urubuga rwo gushakiramo abayoboke, ababashaka bahawe rugari baridegembya bazenguruka muri Uganda bashaka ubufasha.

RNC kandi yahawe uburenganzira bwo gutera ubwoba abanyarwanda ngo bajye muri uyu mutwe w’iterabwoba, bahawe kandi uburenganzira bwo gufunga no gutoteza abanyarwanda banze kujya muri uyu mutwe cyangwa kuwutera inkunga.

Gusa abakuru b’ibihugu bakomeje ibiganiro bigamije kuzahura umubano babifashijwemo n’abahuza barimo Perezida wa Angola,João Manuel Gonçalves Lourenço, na mugenzi we Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Félix Tshisekedi.

Kugeza ubu byarasubitswe kubera icyorezo cya coronavirus ariko biteganijwe ko ubwo kizaba gicishije make bazakomeza gushaka umuti w’uwo mubano mubi hagati y’ibihugu byombi.

 

 

 

Related posts

Kim Jong-un yahagaritse igikorwa cya Gisirikare yashakaga gukorera kuri Koreya y’Epfo

Chief Editor

Somalia:Indege yari itwaye ibikoresho byo kurwanya Covid19 yahanutse ihitana abari bayirimo bose

Chief Editor

Uganda:Abarwayi ba coronavirus bageze kuri 14

Chief Editor

Leave a Comment