November 25, 2020
Politiki slider

Gicumbi:Abayobozi barashinjwa gutanga ibyemezo byo gusarura amashyamba ari uko bahawe akantu

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi baravuga ko iyo bagiye kwaka ibyemezo byo gusarura amashyamba,inzego z’ibanze zibasiragiza ndetse no kubasaba ruswa bikarangira babyimwe kugira ngo abatabashije kwihanga,basarure maze abayobozi baboneraho kubaca amafaranga.

Ni ikibazo bavuga ko bahura nacyo mu nzego z’ibanze nko ku murenge no ku kagari aho bajya kwaka ibyo bemeze bigatwara nk’amezi arenga atanu batarabibona.Bavuga kandi ko hari igihe abayobozi bashinzwe kubitanga bakoresha amaranga mutima mukubitanga bakabiha abo baziranye nabo,uwo bataziranye bakamusaba kugira icyo atanga.

Umwe muri abo baturage avuga ko iyo bagiye kwaka icyemezo ku murenge,ubuyobozi bubatinza kugira ngo barambirwe bayasaruro nta burenganzira bahawe maze bahite babaca amafaranga.

Ati”Tujya kwaka icyangombwa cyo gusarura amashyamba, hanyuma gitifu na goronome bakadusubiza inyuma.Barangiza bakagusura mu kwezi kwa mbere bikazagera nko mu kwezi kwa Gatanu bataraguha icyemezo.Bamara kukwima icyo cyemezo,noneho bakagucunga ngo uteme baze baguce ibihumbi 200 (200,000Frw)”.

Akomeza agira ati”Oya baba bashaka za ruswa!.Bamaze kunca amafaranga agera mu bihumbi 150 (150000Frw) kubera kunyima icyemezo”.

Mu genzi we avuga ko biba bigoye kubona icyo kemezo kuko bisaba kunyura mu nzira ndende bigatuma nk’abakoresha inguzanyo za banki bibadindiza mu bikorwa byabo.

Ati”Ntabwo biba byoroshye kugira ngo umuntu akibone bisaba kunyura mu nzira ndende ugaca kwa gitifu nawe akakurangarana[…] bikaba byamara nk’amezi atanu utarabona icyemezo.Nk’uku tuba dukoresha amafaranga yo muri banki ugasanga hashize nk’amezi atanu batarakiguha kandi wishyura buri kwezi ugasanga birakudindije”.

Akomeza avuga ko kugitanga hazamo n’amaranga mutima cyane cyane ku rwego rw’akagari aho usanga kukibona bisaba kwikingira undi muntu cyangwa kugira icyo utanga.

Ati”Mu kagari niho bafite ijambo cyane mu gutanga ibyemezo ugasanga rero iyo batagushaka batakiguha neza bikarindira umuntu baziranye cyangwa se ubahaye akantu”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nteziryayo Anastase avuga ko ibi bidakwiye kuko serivise yo kubona icyangombwa cyo gusarura ishyamba iyo ryeze,umuturage abifitiye uburenganzira bwo kuyibona atananijwe.

Yasabye abaturage ko uwuzongera guhura n’ikibazo nk’icyo azajya abimenyesha ubuyobozi bw’inzego zisumbuye bukabikurikirana maze uwabigizemo uruhare akabihanirwa.

Ati”Icyo navuga ni uko umuturage afite uburenganzira bwo kubona icyangombwa.Njye numva yakagombye kukibona yaba atakibonye kandi afite uburenganzira bwo kubaza uwo muyobozi impamvu Atari kubona icyo cyangombwa kandi abifitiye uburenganzira.Byaba byaba byanze se n’akarere turahari.

Abakozi barahari babikora hano ku karere numva rero ntawagira ikibazo ngo abiceceke ahubwo nibatubwire abo bantu babateza ibibazo tubetwabakurikirana mu buryo bw’amategeko”.

Ubusanzwe ishyamba ryeze neza rigira uruhare rukomeye mu bikorwa bitandukanye bya muntu nko gukuramo ibiti byo kubaka,gukuramo inkwi zo gucana n’amakara ndetse n’ibindi bitandukanye.

Guverinoma yashyizeho gahunda yo kubanza kwaka icyangombwa cyo gusarura ishyamba kugira ngo hirindwe akajagari ko kuyasarura atarera neza bishobora kugira ingaruka zikomeye zitari nziza ku gihugu ndetse na ba nyirayo.

Related posts

Ngoma:Ubuhinzi bwa Wotameroni bumwinjiriza ayasaga ibihumbi 400 ku kwezi

Chief Editor

Buri gikorwa cy’ubufatanye gica intege virusi-Perezida Kagame

Chief Editor

Abanyarwanda bari baraheze mu mahanga kubera coronavirus bagejejwe mu gihugu

Chief Editor

Leave a Comment