November 30, 2020
Ubuzima

Kayonza:Abana babiri bagwiriwe n’umukingo bahita bitaba Imana

Abana bane bo mu mudugudu wa Ngoma akagari ka Muko umurenge wa Murama akarere ka Kayonza bagwiriwe n’umukingo ubwo bari bagiye gushaka igitaka cyo gukurungira inzu,babiri muri bo bahasiga ubuzima.

Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 aho bivugwa ko abo bana bagiye aho hantu basanzwe bacurukura itaka ryo gukurungira inzu,maze ubwo bari binjiye mu kinigo barikuramo ubwo umukingo  ubahirima hejuru bahita bitaba Imana.

Amakuru agera kuri IGIRE avuga ko abo bana bari mu kigero cy’imyaka 14 na 15 y’amavuko,bakaba bagiyeyo ababyeyi babo batabizi kuko bari bagiye guhinga bahinguye basanga ntabari mu rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama,Mutuyimana Pauline, yemereye IGIRE ko aya makuru ari impamo aho bahawe amakuru ko abo bana bagwiriwe n’uwo mukingo maze nk’ubuyobozi bahita batabara basanga bamaze kwitaba Imana.

Ati”Baduhaye Amakuru batubwira ko abana bagwiriwe n’umukingo.Bari bane ariko babiri muri bo ntabwo bari begereye umukingo ngo babe bari munsi y’iryo taka.Ubwo barimo baraharagata, ubwo itaka ribagwaho rirabapfundikira.Abari bari inyuma nibo batubwiye amakuru.Mu butabazi twakoze,twagiye tuhageze dusanga bashizemo umwuka”.

Gitifu Mutuyimana yavuze ko ababyeyi babawiye ko atari bo babatumye iryo taka ahubwo bagiyeyo ku bushake bwabo bwo gusukura inzu.

Yasabye abaturage kujya birinda kujya mu binogo nk’ibyo mu bihe by’imvura kuko ubutaka buba bugize iyo mukingo buba bworoshye bigatuma bushobora kubaridukiraho bakahasiga ubuzima.

Yanasabye ababye kujya bamenya hakiri kare aho abana babo bagiye hato bataba bagiye ahantu nk’aho habatwara ubuzima cyane cyane nko mu bihe by’imvura aho ibiza biterwa nayo biba byiganje.

Related posts

U Rwanda rwatangaje abandi barwayi batatu ba coronavirus bituma ingendo z’indege zihagarikwa

Chief Editor

Somalia yatangaje umurwayi wa mbere wa Coronavirus

Chief Editor

Mu Rwanda abantu 11 bakize covid19 mu gihe umubare w’abayandura ukomeje kugabanuka

Chief Editor

Leave a Comment