November 28, 2020
Politiki slider

Minisitiri Biruta yavuze impamvu zatumye abakuru b’ibihugu by’u Burundi na Tanzania batitabiriye inama ya EAC

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta yasobanuye impamvu ibihugu by’u Burundi na Tanzania bititabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iherutse kuba iyobowe na Perezida Kagame.

Ibi yabisobanuye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku ngingo zinyuranye zijyanye n’umubano w’u Rwanda n’amahanga.

Ni ikiganiro kitabiriwe Kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri minisitiri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abakuru b’ibihugu bakoze inama yari igamije kwiga ku cyorezo cya covid19 n’ingaruka zacyo ariko abakuru b’ibihugu bibiri aribyo Tanzania n’u Burundi ntibabasha kuyitabira ntihanatangazwa n’impamvu yabiteye.

Icyo gihe inama yari yitabiriwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame,uwa Uganda Perezida Yoweri Kaguta Museveni, uwa Kenya Perezida Uhuru Kenyatta, n’uwa Sudani y’Epfo Perezida Salva Kiir Mayardit.

Minisitiri Biruta yavuze ko nk’u Burundi bwari bwabimenyesheje abanyamuryango ba EAC ko bitewe no kwitegura amatora butazaboneka mu nama.

Yagize ati “Ibihugu bititabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bari basabye ko batayitabira.U Burundi hashize iminsi bwaratumenyesheje ko kubera amatora bitegura, batazongera kwitegura inama z’umuryango mbere y’itariki ya 25 Gicurasi, ko nyuma yayo aribwo bazongera kwitabira.”

Yavuze ko ku ruhande rwa Tanzania,baje kwisubiraho nyuma bakavuga ko byaba byiza ikozwe n’ibihugu bibiri bihuriye ku muhora wo hagati.

Ati“Tanzania twagiye tuvugana, tukababwira igitekerezo cy’iriya nama ariko bageze aho batubwira ko twaganira hagati y’ibihugu bibiri, bishingiye ku muhora wo hagati”.

Minisitiri Biruta yabwiye itangazamakuru ko ingingo ivuga ko ibihugu bigize umuryango wa EAC byose bigomba guhagararirwa mu nama ariyo ituma ibi bihugu bidahura . Iyi ngingo yari ifite agaciro cyane ibihugu bikiri bitatu.

Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Uganda, Minisitiri biruta yavuze ko hari Abanyarwanda barenga 170 Uganda ivuga ko igiye kurekura mu bari barafatiweyo, ibi bikaba byaba ari intambwe nziza mu gushyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi byashyiriyeho umukono muri Angola.

Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro
Prof Nshuti Manasseh (ibumoso) nawe yari yitabiriye iki kiganiro

Related posts

Gicumbi:Hatangajwe imyirondoro y’abantu 6 barwaye covid19 abahuye nabo basabwa kwigaragaza

Chief Editor

RIB yataye muri yombi Bizimana ukekwaho ibyaha birimo icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi aho yacuruzaga abakobwa

Chief Editor

Rwamagana:Barasabwa kugira umuco wo gukaraba intoki haba ahahurira abantu benshi ndetse n’iwabo

Chief Editor

Leave a Comment