November 28, 2020
slider Ubuzima

Ubaye umunsi wa kabiri nta murwayi wa coronavirus mushya ubonetse mu Rwanda

Minisiteri y’uybuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020 nta mu rwayi wa coronavirus mushya wagaragaye mu bipimo byafashwe ahubwo abantu 9 bakaba bakize covid19.

Mu itangazo Minisante yashyize ahagaragara rigaragaza ko nta mu rwayi wa coronavirus wabonetse mu bipimo 1058.Ibyo bikavuga ko umubare w’abanduye coronavirus ugumye ku bantu 287.

Ku rundi ruhande abantu 9 bakize covid19 bituma bagera ku bantu 177 bamaze kuyikira mu Rwanda.

Kuba uyu munsi nta murwayi mushya wa coronavirus wabonetse mu Rwanda,ubaye umunsi wa kabiri ntawubonetse kuko ejo kuwa Kane tariki 14 Gicurasi nta murwayi mushya wabonetse ahubwo haboneka abayikize.

Minisante irakungurira abanyarwanda gukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho zo kwirinda zirimo iyo kwambara agapfukamunwa,gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kenshi gashoboka ndetse no gusiga intere hagati y’umuntu n’undi.

Related posts

MINISANTE yashyikirijwe Robots zifite amazina y’ikinyarwanda [Amafoto]

Chief Editor

Musanze:Abayobozi 31 banditse basezera ku mirimo yabo (ivuguruye)

Chief Editor

Ngororero:Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ibirimo byose birakongoka n’amafaranga ibihumbi 600 y’umukwe wa nyiri nzu

Chief Editor

Leave a Comment