November 27, 2020
slider Ubutabera

Cyera kabaye Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko Kabuga Félicien umaze imyaka myinshi ashakishwa ngo aryozwe uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi.

Ni nyuma y’igihe kire kire uyu munyemari ashakishwa n’ubutabera kugira ngo aryozwe uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi yafatiwe i Paris mu Bufaransa nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha bw’urwego rw’ubutabera rukurikirana ibyaha rwa ONU/UN.

Umushinjacyaha w’uru rwego Serge Brammertz yatangaje ko ifatwa rya Kabuga ari “ukwibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubazwa ibyo bakoze no mu myaka 26 nyuma yabwo”.

Itangazo riri ku rubuga rw’urwego rwa ONU rwa ‘International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, rivuga ko yafashwe n’abategetsi b’Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n’urwego rwa IRMCT n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Icyo IBUKA yifuza nyuma y’ifatwa rya Kabuga

Ahishakiye Naphtal umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA umuryango uharanira inyungu z’abarikotse Jenoside yorewe Abatutsi 1994 yishimiye iyi nkuru avuga ko ari nziza kuri bo.

Ahishakiye ati: “Nka Ibuka twashimishijwe n’iyi nkuru ko Kabuga ukurikiranweho uruhare rukomeye muri Jenodie yakorewe Abatutsi abantu benshi bagatakaza ubuzima yafashwe”

Ahishakiye avuga ko bashimira inzego zabigizemo uruhare cyane leta y’Ubufaransa n’uru rwego rw’ubutabera rwa ONU/UN rwasigariyeho urukiko rwaburanishaga abaregwa Jenoside rw’i Arusha.

Ati: “Muri iyi myaka y’ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron mu Ubufaransa hari byinshi byahindutse, hari n’abandi bagera kuri 30 ubu bari gukurikiranwa n’ubutabera mu Bufaransa”.

Ahishakiye avuga ko nyuma y’uko Kabuga afashwe icyaba cyiza kuri Ibuka ari uko yazanwa mu Rwanda akaba ariho aburanira.

Ati: “Ni ikintu cyadufasha, n’abo yahaye ibikoresho bakajya muri Jenoside bakabona ko umwe mu babashoye muri uriya mugambi, uwabateye inkunga yo kuwujyamo aburaniye aha byaba ari ubutamwa bukomeye ku Banyarwanda”.

Uru rwego rwa ‘International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwamushakishaga biteganyijwe ko ari rwo ruzamuburanisha, rufite amashami i Arusha muri Tanzania n’i La Haye mu Buholandi.

Icyo AVEGA ivuga ku ifatwa rya Kabuga

Valerie Mukabayire ukuriye umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, AVEGA,yavuze ko bifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo kuri Kabuga.

Mukabayire ati: “Umuntu wese wacitse ku icumu yishimiye ifatwa rye, abantu bose bari baritegereje kuko we ashinjwa uruhare muri jenoside ku rwego rwo hejuru.

“Ni byiza kuba afashwe akaba agiye kugezwa imbere y’ubutabera akabazwa ibyo yakoze byagize ingaruka zikomeye Abatutsi bakarimburwa”.

Ese Kabuga ni muntu ki?

Umuherwe umutungo we wabarirwaga muri za miliyoni mu gihe cya Jenoside. Kabuga yavukiye mu cyari komine Mukarange mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo n’ubuhinzi bw’icyayi mu majyaruguru y’igihugu.

Yari bugufi bw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana.

Kabuga ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura by’abahezanguni b’Abahutu.

Related posts

Amasezerano y’i Luanda :U Rwanda rwarekuye abagande 17 rusaba Uganda ibintu bitatu by’ingenzi

Chief Editor

Gicumbi:Abayobozi barashinjwa gutanga ibyemezo byo gusarura amashyamba ari uko bahawe akantu

Chief Editor

Imbamutima za Col.Nizeyimana na Iyamuremye ba FLN batunguwe n’uko bakiriwe mu Rwanda mu gihe bakekaga ko bari buhite bicwa

Chief Editor

Leave a Comment