Politiki slider

Perezida Kagame yasuye ibice biherutse kwibasirwa n’ibiza nyuma y’ubutumwa yohereje[Amafoto]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuye ikiraro cya Giciye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba giheruka kwangizwa n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rishyira tariki 7 Gicurasi 2020.

Icyo kiraro Perezida Kagame yasuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020 giherereye mu Murenge wa Shyira, ubu cyatangiye kongera gusanwa mu rwego rwo gufasha abaturage b’abanyamaguru kubasha kugera ku Bitaro bya Shyira na byo biherereye muri ako gace.

Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Gicurasi, bivugwa ko yasenye inzu zirenga 500 mu gihugu hose, yangiza imyaka, ibikorwa remezo birimo ibiraro bitanu, ndetse itwara  ubuzima bw’abantu 72.

Mu minsi ishize ba Minisitiri basuye ibi bice,batangaza ko bazaniye abaturage bahuye n’ibibazo byatewe n’ibiza,ubutumwa bw’ihumure bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Leta y’u Rwanda ikomeje kugoboka abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu bice bitandukanye by’Igihugu bahabwa ubufasha bw’ibanze burimo ibiribwa bitandukanye, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Related posts

MINAGRI yeretse abahinzi uburyo bugezweho bwo gutera imigozi y’ibijumba butanga umusaruro mwiza

Chief Editor

Abarwayi ba coronavirus mu Rwanda bakomeje kwiyongera ari nako abakira nabo biyongera

Chief Editor

Bakora ubuhinzi bifashishije ikoranabuhanga ryo kuhira ubu bizeye kuzasarura miliyoni zisaga zirindwi

Chief Editor

Leave a Comment