November 30, 2020
Politiki slider

Uko Félicien Kabuga yafashwe ku bufatanye bw’ibihugu icyenda na Polisi mpuzamahanga

Amakuru yo gufata Félicien Kabuga yaturutse ku byakusanyijwe ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu icyenda birimo u Rwanda,u Bubiligi n’ibindi butandukanye.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko uyu mugabo w’umunyemari yari asanzwe aba mu Bufaransa aho yari yarahinduye imyirondoro ye.

Bukomeza bugira buti “Ku myaka 84, yari yarahinduye imyirondoro, aba mu nzu ya Asnières-sur-Seine mu buryo buteguwe neza, bigizwemo uruhare n’abana be. “

Uru rwego narwo rwemeje ko Kabuga yafashwe nyuma y’iperereza rihuriweho n’u Bufaransa n’Ubushinjacyaha bwa IRMCT.

Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz, yavuze ko ifatwa rya Félicien Kabuga ari nk’igikorwa cyibutsa ko abantu bose bakoze Jenoside bagomba kubiryozwa, nubwo hashize imyaka 26 icyaha bakoze kibayeho.

Yakomeje ati “Ku butabera mpuzamahanga, ifatwa rya Kabuga rigaragaza ko dushobora kugera ku ntego igihe dufite inkunga y’umuryango mpuzamahanga.”

Umushinjacyaha Brammertz yavuze ko Kabuga yafashwe na Polisi y’u Bufaransa nyuma y’igikorwa gikomeye cyo kumushakisha cyajyanye no gusaka mu byerekezo bitandukanye.

Igikorwai cyo kumufata cyagendeye ku makuru yatanzwe n’inzego nyinshi zirimo izo mu Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, u Buholandi, Autriche, Luxembourg, u Busuwisi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, EUROPOL na INTERPOL, ku buryo ifatwa rya Kabuga rigaragaza umusaruro ushobora kuboneka inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zikoreye hamwe.

Igikurikira ifatwa rye,ni uko uyu biteganyijwe ko Kabuga yurizwa indege umwanya uwo ari wose akajyanwa mu Buholandi cyangwa Arusha ahakorera urwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha bya Arusha (IRMCT).

Related posts

Ibiciro by’imisoro ku bibanza byashyizwe ahagaragara hakurikijwe aho ikibanza giherereye

Chief Editor

U Rwanda rworoheje ingamba zikomeye zo kwirinda Covid19 harimo iy’ingendo zafunguwe

Chief Editor

Bamwe mu basirikare biga i Nyakinama bariye ibinyabwoya ubwo berekanaga umuco w’iwabo

Chief Editor

Leave a Comment