November 30, 2020
Udushya

Umuhungu w’imyaka 17 yateye inda bashiki be bose

Muri Nijeriya, umupfakazi yavuze uburyo umuhungu we w’imyaka 17 yateye inda bashiki be bombi.

Iyi nkuru yamenyekanye binyuze ku muntu ukoresha urubugu rwa twitter nyuma yuko umugore yohereje kuri DM (Ubutumwa butaziguye) maze asaba ko yagirwa inama y’ibyo yahuye nabyo mu muryango we.

Inkuru dukesha Faceofmalawi,mu butumwa bwe agisha inama,uwo mupfakazi Yagize ati”Ndi umukecuru w’imyaka 52 y’amavuko nkaba umupfakazi na mama wabana batatu umuhungu wimyaka 17 n’abakobwa babiri umwe ufite imyaka 15 n’undi ufite imyaka13 y’amavuko.Ndi umukozi wa leta ariko mu muryango mpuzamahanga kandi ndi umukirisito w’ukuri.

Ntabwo nkwandikiye ngo ushake uwo mwashakanye ahubwo mboherereje akababaro kavuye ku mutima wanjye nk’ababyeyi bose ndetse no gusaba inama.

Mu byukuri, mbana n’abana banjye batatu, mu rugo rwanjye.Mubusanzwe nirirwa ku kazi umunsi wose usibye muri wikendi nibwo mba ndi mu rugo.
Kandi kuva abategetsi bahagaritse amasomo, nabujije abana banjye gusohoka, bafunzwe kuva mbere, hari umukobwa uza gukora amasuku gusa uza ku kazi nyuma akongera akagenda.Naho abana, mbakurikiranira hafi ariko uyu munsi numijwe n’ibyababayeho.

Buri kwezi nsuzuma ko abakobwa banjye bameze neza, kuko umukuru muri bo akunze kurwara igifu kuko adafite ubuzima bwiza kandi ahanini nkabana nibi buri iteka ryose.

Ariko ikintu kidasanzwe,muri Mata ntacyo yerekanaga, ahubwo nabonye ibimenyetso bya mbere byo gutwita, nuko musaba kunkusanyiriza inkari zimwe na zimwe maze ejo mu gitondo, hanyuma ndamupima bigaragara ko aribyo.

Ntabwo namubwiye byinshi,ubwo nimugoroba nasubiye mu cyumba cye kugira ngo tuganire atuje bityo menye uwamuteye iyo nda.

Icyantangaje cyane ni amarira mu maso ye aho yambwiye ko ari musaza we, kandi ko kuva amasomo yahagarikwa aribyo bakoraga mu rugo iyo nabaga ntahari ndetse n’umuto(murumuna we).

Nibwo nibutse ko nawe atari mu gihe kinini kuko igihe cye cyatangiye afite imyaka 11 y’amavuko. Ubwo nahise mfata icyemezo cyo kumupima,ikibabaje ni uko nasanze aribyo atwite.

Mu gihe narintuje, nahamagaye umuhungu wanjye mubaza niba ariko byagenze koko.

Ubwe yiyemereye ukuri hamwe na bashiki be.Kuva icyo gihe yahise ahunga ava mu rugo mu ijoro ryakeye kandi sinigeze mubwira nabi.

Nkeneyeinama zanyu rwose, ndumiwe, ndabona inzozi zanjye zangiritse nyuma y’imyaka myinshi yo kwiyegurira Imana.

Umugabo wanjye yapfuye mu 2009 kuva ubwo nshinzwe byose.

Sinzi icyo gukora, ndashaka kubona abana banjye bakurira hamwe bakaba abantu nshinzwe.Gusa bitewe n’ibiri kumbaho, nta mbaraga nsigara muri njye.

Natekereje gukuramo izo nda zose ariko ndi umwizera kandi kwizera kwanjye ntikubinyemerera.

Mugire inama y’uko yabyitwaramo.

Related posts

Pasiteri arahigwa bukware azira guha abakirisitu umuti wica udukoko 27 muri bo bagahita bapfa[Amafoto]

Chief Editor

Umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yajyanye mugenzi we kuri polisi nyuma yo kumwiba

Chief Editor

Umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yashyingiwe ku bagabo babiri bakuze mu kwezi kumwe

Chief Editor

Leave a Comment