November 29, 2020
Politiki slider

Kayonza:Abarema isoko bati”nta kandagira ukarabe zihari”,ubuyobozi buti”ntabushobozi buhari”

Abarema isoko rya Kabarondo bafite impungenge z’uko bashobora kwandura coronavirus bitewe n’uko nta kandagira ukarabe zashyizwe kuri iryo soko zabafasha gukaraba intoki mbere yo kuryinjiramo kandi riremwa n’abantu baturutse ahantu hatandukanye ariko ubuyobozi bukavuga ko nta bushobozi bwo kuzishyiraho.

Isoko rya Kabarondo riherereye mu karere ka Kayonza rikaba rimwe mu masoko aremwa n’abantu batandukanye baturuka imihanda yose cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba.

Kuba riri mu masoko aremwa cyane kandi akaremwa n’abantu baturutse muri iyi ntara,abarirema bafite ubwoba bw’uko bashobora kwandura coronavirus kubera ko iyo binjiyemo nta buryo buhari bwo gukaraba intoki bwashyizweho kuko nta kandagira ukarabe nimwe yashyizwe ku miryango yaryo.

Umwe muri abo bacuruzi avuga ko ibyo ubuyobozi busaba abandi, bwagakwiye kubikora bugashyira za kandagira ukarabe kuri buri mu ryango w’isoko kugira ngo uwinjiye wese akarabe intoki nk’uburyo bw’ibanze mu kwirinda coronavirus.

Ati”Uwinjiye wese avuye mu rugo akinjira agakaraba maze agahaha agataha.Ubuyobozi icyo bwafasha abaturage ni ugushyiraho kandagira ukarabe kuri buri muryango umutarage akajya yinjira akarabye.Nk’uko babibidusaba,bakabaye nabo bazidushyiriraho”.

Mugenzi we avuga ko bitaye ku ibwiriza ryo kwambara gapfuka munwa gusa bibagirwa iryo gukaraba intoki bigatuma buri muntu yinjira mu isoko adakarabye intoki ibintu babona ko byatuma bashobora kwandura coronavirus.

Ati”Ubukangurambaga buhari cyane ni ukwambara agapfuka munwa nibwo bwirinzi buhari gusa.Kandagira ukarabe ziri ku maduka y’abacuruzi.Leta nta kandagira ukarabe yashyizeho ahubwo yagiye iyashyira ku mirenge,igashyira ku kagari ni aho honyine ariko mu masoko ntazo yahashyize”.

Akomeza asaba ubuyobozi kubafasha kubona kandagira ukarabe ku masoko kuko bishobora kuzabatera kwandura covid19 mu gihe bataba bubahirije ibwiriza ryo kuyirinda nko gukaraba intoki.

Ati”Tukaba twasaba nk’umurenge wacu wa Kabarondo n’akarere bakadufasha bakadushakira kandagira ukarabe zikaba nyinshi ku munsi w’isoko kandi umuturage wese yinjiramo mu isoko n’aho aturutse ntabwo tuba tuhazi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo,Kagabo Jean Paul, avuga ko umurenge ayobora nta bushobozi ufite bwo gushyira ku miryango y’isoko kandagira ukarabe.

Ati”Ku rwego rw’ubuyobozi ntabwo dufite ubushobozi bwo kuba twashyira kandira ukarabe kuri ayo masite yose.Hari izo twari twagiye twiyambaza ku bigo by’amashuri bakagenda badutiza tukagenda tuzishyiraho.

Ubundi mbere twajyaga twiyambaza iz’utugari ariko twarongeye tuzisubizayo niyo mpamvu usanga hari aho zitari.Nubundi tugiye kongera kwiyambaza ibigo by’amashuri tube arizo twashyiraho”.

Ubusanzwe amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima avuga ko ahantu hahurira bantu benshi hagomba kuba hari uburyo bufasha abo bantu gukaraba intoki nka bumwe mu buryo bw’ibanze kandi bukomeye bwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.Kuba rero ku isoko rya Kabarondoro nta kandagira ukarabe zihari zifasha abantu gukaraba intoki,abarirema bagaragaza impungenge z’uko ibi byabakururira kwandura ndetse no kwanduzanya icyorezo cya coronavirus.

Isoko rya Kabarondo rirema ku wa Mbere no kuwa Kane
Iri soko rifite ahantu henshi abantu binjirira bikaba byagorana kuhashyira kandagira ukarabe

Related posts

Dr.Habumuremyi watawe muri yombi yandikiwe amabaruwa abiri ntiyubahiriza ibiyakubiyemo birimo imyenda isaga miliyali n’igice

Chief Editor

Ntabwo Abanyarwanda bafitanye ikibazo na polisi bagifitanye na Covid19-Minisitiri Busingye

Chief Editor

Bugesera:Ikiraro gihuza akarere ka Bugesera na Ngoma cyangiritse bikomeye bihagarika urujya n’uruza

Chief Editor

Leave a Comment