November 30, 2020
Politiki slider

Ingendo hagati y’umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’ingendo kuri Moto bizafungurirwa rimwe

None ku wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira itandukanye.

Muri iyi myanzuro harimo ibiri yari itegerejwe n’abantu benshi nk’umwanzuro wo gufungura ingendo hagati y’umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’umwanzuro wo gufungura ingendo kuri Moto,iyi myanzuro ikaba yahawe itariki izafungurirwaho.

Muri iyi nama hemejwe ko gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu gihugu hose ndetse kwambara udupfukamunwa bizakomeza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Hemerejwemo Kandi ko serivisi zemerewe gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi). Abacuruzi bose barasabwe kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana.

Izi ngamba zizakomeza gukurikizwa mu gihe cy’iminsi 15, ari nabwo hazasohoka andi mabwiriza mashya yo gukurikiza.

Serivisi zemerewe gukomeza gukora

a. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga.

b. Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe hanze biremewe, ariko inyubako zikorerwamo imyidagaduro (gyms) zizakomeza gufunga.

c. Ingendo zemewe gusa hagati mu ntara. Ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe ariko zizasubukurwa ku itariki ya 1 Kamena 2020.

d. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

e. Ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi riremewe ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa byo kwiyakira ntibyemewe.

Serivisi zizakomeza gufunga

a. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato baziyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bazahabwa.

b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Utubari tuzakomeza gufunga.
e. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi. Bizongera kwifashishwa mu gutwara abagenzi guhera ku itariki ya 1 Kamena 2020.

f. Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.

Related posts

Rusizi:Akazi bahawe mu kubaka ibyumba by’amashuri bemeza ko ari imbarutso yo kubakura mu cyiciro cya Mbere cy’ubudehe

Chief Editor

Covid19/Amajyepfo:Abasaga 6000 bavuye mu mujyi wa Kigali barashakishwa ngo bishyire mu kato

Chief Editor

1994:Ibyiciro bine by’ingenzi bya Operasiyo Turquoise yaje ari nk’igisubizo kuri Guverinoma y’abicanyi

Chief Editor

Leave a Comment