November 29, 2020
Ubuzima

Rubavu:Umugabo yicishijwe inkoni ubwo yafatwaga ari mu murima yiba ibirayi

Umuturage witwa Kidatu Theogene w’imyaka 29, yagiye kwiba ibirayi mu murima w’umugabo witwa Hitimana Timothee, akubitwa n’abantu bataramenyekana birangira awupfiriyemo.

Ubu bwicanyi bwabereye mu murenge wa Mudende, akagari ka Micinyiro, umudugudu waTetero Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020.

Amakuru aturuka aho ibyo byabereye avuga ko ubuyobozi bw’umudugudu wa Tetero n’abaturage bagerageje gutabara bakajyana ariko bagera mu murima bagasanga Kidatu wari wakubiswe yagizwe intere yamaze kwitaba Imana.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza,Ishimwe Pacifique, yemereye IGIRE ko nyakwigendera yaguye mu murima ariko avuga ko bikiri mu ipereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.

Ati”Yaguye muri uwo murima.Babonye arembye babanza guhamagara abantu ngo batabare noneho bahageze basanga amaze gupfa”.

Akomeza agira ati”Ibyo bintu biri muri investigation ( iperereza ) kandi bamujyanye kwa muganga ngo bamukorere Autopsie(isuzuma) ngo barebe niba koko yarishwe n’inkoni kuko ntabwo natwe twakemeza neza ko ari inkoni zamwishe”.

Visi Meya Ishimwe yakomeje avuga ko batakemeza neza niba koko yishwe agiye kwiba,ariko avuga ko niyo byaba ari uko byagenze nta muntu n’umwe wemerewe kwihanira mu gihe yaba ahuye n’ikibazo runaka kandi ubuyobozi buhari.

Ati”Ni iyo bamukubita ntapfe,ntabwo aribo baba bakwiriye kumuhana hari ubuyobozi n’ubwo bavuga ko yari agiye kwiba ntawabyeze ariko muri ayo masaha kujya mu murima bifite igisobanuro ariko ntawufite uburenganzira bwo kwihanitra kandi ubuyobozi Buhari nabo rero bazahanwa kuko bakoze icyo cyaha cyo kwihanira”.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku bibabangamiye hanyuma ubuyobozi bugakora icyo bugomba gukora nko kubarenganura,guhana ababa babagiriye nabi cyangwa babangiririje ibyabo ariko nta muturage n’umwe wemerewe kwihanira.

Ukwezi kwa Gicurasi 2020 kwiganjemo abantu bapfa bishwe n’inkoni

Ibyaha byo gukubita umuntu ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu bimaze kuba nkaho ari ikintu gisanzwe kuko ku wa Kane Tariki 14 Gicurasi 2020, Umugabo witwa Nimugira Assouman w’imyaka 46 wo mu karere ka Gicumbi yafashwe n’abagize umuryango w’uwitwa Ntibibuka Pierre Celestin ari kwiba igitoki,baramukubita bimuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko Bwana Ntibibuka afatanyije n’umugore we n’abana be batuye mu murenge wa Bwesige aribo bishyize hamwe bakubita uyu mugabo wabibiraga igitoki bimuviramo urupfu.

Uyu mugabo ngo yabanje kwiba igice cy’igitoki kimwe arakijyana, abagize umuryango wa Ntibibuka baramwihisha, agarutse gufata ikindi baramufata baramukubita.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020,mu karere ka Nyanza,umugabo witwa Kagofero yafashwe ari gucukura inzu y’umukecuru,waje kumwumva aratabaza,abahuruye barimo abaturage n’abanyerondo baza bakubita ukekwaho ubujura kugeza apfuye nkuko akarere ka Nyanza kabitangaje kuri Twitter.

Akarere ka Nyanza kagize kati “Ibi byabaye koko.Uyu mugabo yacukuye inzu agiye kwiba ihene z’uyu mukecuru akaba yishwe n’abaje gutabara bumvise induru y’uyu mukecuru. Ibindi RIB iri kubikurikirana.”

Ku munsi wo kuwa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi,mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe; abaturage bafatiye umusore witwa Nzabihimana mu rutoki ari kwiba igitoki cy’uwitwa Nshimiye, baramukubita bimuviramo gupfa.

Abaturage bo muri kariya gace bavuze ko nyiri urutoki ubwe n’abandi baturanyi be bakubise nyakwigendera inkoni nyinshi bikamuviramo kunegekara.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, yabwiye umunyamakuru ko nyakwigendera atahise yitaba Imana ubwo yakubitwaga ahubwo ko bamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Kirehe akaza kuba ari ho agwa.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yasabye abaturage kutihanira kuko niba bafashe umuntu uri mu bikorwa bihanwa n’amategeko, baba bakwiye guhita babimenyesha inzego zibishinzwe zigakora akazi kazo.
Abakekwaho gukubita yakwigendera bikamuvuramo gupfa, bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bacumbikirwa kuri station y’Ubugenzacyaha ya Kirehe.

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana na ho hari umuntu baherutse gufata mu ntangiro z’uku kwezi baramukubita bimuviramo gupfa gusa ngo ababikoze ntibigeze bafungwa.

Related posts

Covid-19 ni indwara igoye cyane nta n’uwakubwira ngo afite ubuhanga n’ubumenyi bwihariye mu kuyivura-Dr.Nsanzimana

Chief Editor

Rubavu:Umugore yabyariye umwana aho yavurirwaga covid-19

Chief Editor

Gicumbi:Imodoka ya RITCO yari ivuye Gatsibo yakoze impanuka igwa mu mugezi

Chief Editor

Leave a Comment