November 25, 2020
slider Ubuhinzi

Rwamagana:Kumvira inama z’ubuyobozi byatumye Ntawumenyamunsi aba umuhinzi w’ikitegererezo

Umuturage ukora umwuga w’ubuhinzi witwa Ntawumenyumunsi Straton utuye mu mudugudu wa Kanyangese akagari ka Nyabubare umurenge Karenge,umwe mu bahinzi b’ikitegerezo,avuga ko ibyo byose abikesha inama n’ubufasha yagiye ahabwa n’ubuyobozi,byatumye magingo aya afite ubushobozi bwo kwinjiza ibihumbi bisaga 500 by’amanyarwanda ku kwezi.

Uyu Ntawumenyumunsi akorera umwuga we w’ubuhinzi kuri hegitari zisaga icumi akaba ahinga urutoki,ikawa,imbuto (amatunda ibinyomoro ) n’ibindi bihingwa mu buryo bw’umwuga yubahiriza inama agirwa n’ubuyobozi.

Avuga ko umusaruro mbumbe yeza,buri kwezi uba ufite agaciro k’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda yakuyemo ayo ahemba abakozi 30 akoresha.

Kuba abasha kwinjiza aya mafaranga,Ntawumenyumunsi yemeza ko atabona inama n’inkunga by’ubuyobozi atabasha gukomeza gutera imbere abikesha umwuga w’ubuhinzi.

Ati”Ubuhinzi iyo ubukoze neza ukabunoza, ukumvira inama uhabwa n’ubuyobozi…..dore ko twagize amahirwe akomeye kuko ubuyobozi bwaratwegereye,abagoronome,abajyanama b’imyumvire mu buhinzi,mbese aho ukomanze hose barakumva.Tugira TUBURA iduha inyongeramusaruro,inama,mbese umuhinzi muri iki gihe agezweho.Nkurikije uko ubuhinzi hano iwacu i Karenge bumeze, dukomeje kugira ikirere kiza abanyarwanda ntibagire impungenge ibyo kurya birahari”.

Avuga ko nta mbogamizi ajya ahura nazo muri uyu mwuga we kuko umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge amuhora hafi amugira inama zose zishoboka.

Ati”Iteka ryose mpora nkora ingendoshuri n’ubuyobozi buramfasha aho nshaka hose njyayo kwiga no kureba ejo hazaza kugira ngo nanjye ibyo nize mbigeze ku banyarwanda dukomeze twiteze imbere”.

Muri uyu murenge bihaye gahunda y’uko byibura buri muturage agira insina 10 nziza z’intangarugero,Ntawumenyamunsi akavuga ko nawe afatanya n’abashinzwe ubuhinzi mu murenge n’abandi bafasha myumvire kwigisha abandi baturage.

Ati”Nanjye ubwange negera abantu batarajijuka mu by’ubuhinzi nkabigisha nkabaha imbuto kuko nanjye Leta ijya imfasha ku byerekeranye n’ubujyanama,amahugurwa,inyongeramusaruro ndetse baduhaye na nkunganire y’amapompe adufasha kuhira nko mu gihe cy’izuba”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Karenge,Ntagwabira Valence nawe ahuza n’ibyo abahinzi bavuga kuko nk’ubuyobozi bubafasha mu kubaha inama n’amahugurwa ndetse no kubaha bimwe mu bikoresho byo kwifashisha mu buhinzi.

Ati”Hari gahunda ya Leta,hari amashuri yo mu murima,kubahugura,za nkunganire,…Ibyo byose ni inkunga ituruka mu buyobozi ijya ku bahinzi.Ibyo tubigiramo uruhare kenshi kuko nk’abahinzi bahinga imboga mu bishanga usanga igihe kinini buhira.Kwa kuhira,mashine bakoresha zibamo nkunganire aho yiyishyurira kimwe cya kabiri leta nayo ikamwishyuri ayasigaye.bigatuma umusaruro uhoraho kuri buriya buryo”.

Ntagwabira Valence ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Karenge

Ntagwabira avuga ko ubuhinzi bukorerwa muri uyu murenge butagirira akamaro ababukora gusa,ahubwo bugirira akamaro na sosiyete muri rusange kuko usanga nk’abo bahinzi babigize umwuga batanga imirimo ku bandi baturage bigatuma babona amafaranga yo kwiteza imbere.

Umurenge wa Karenge ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana ubarirwamo abaturage basaga 29,500 abenshi batunzwe n’ubuhinzi abandi bakaba bakora umwuga w’ubucuruzi.Ibihingwa byiganje muri uyu murenge birimo ikawa,imbuto ndetse n’imboga.

Usibye urutoki,Ntawumenyumunsi ahinga n’imbuto zirimo amatunda n’ibinyomoro
Ntawumenyumunsi yakoze urugendoshuri yiga uburyo bahinga urutoki mu ikawa Kandi byose bikera ntakibangamiye ikindi
Ntawumenyumunsi kuri ubu ni umuhinzi w’ikitegererezo utanga akazi ku bandi baturage aho akoresha abagera kuri 30

 

Related posts

Five motives to visit Rwanda, A thousand hills country

admin

Rwanda National Police conducts CAR rotation

admin

Gen Kale Kayihura detained at Makindye yet denies all allegations labeling them “baseless”

admin

Leave a Comment