November 28, 2020
Udushya

Umugore yaroze abana be babiri arangije nawe ahita yiyahura arapfa

Amakuru ababaje kandi atangaje, Umugore wo muri Kenya witwa Jane Mwende Nguthu, 33 y’amavuko yiyahuye nyuma yo kumenya ko umugabo we amuca inyuma anafata umwanzuro wo kuroga abana be babiri kugira ngo atabasiga mu gahinda.

Ibi byabereye mu mujyi wa Nairobi mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 13  Gicurasi 2020.

Mwenda ngo ntabwo yashakaga gusiga abana be babiri umwe w’umuhungu w’imyaka irindwi n’ukobwa w’imyaka itatu, mu gahinda yatewe n’umugabo we wahoraga amuca inyuma,yahisemo guhita abaroga kugira ngo bapfe mbere y’uko yiyahura.

Ngo mbere yo kwimanika akoresheje umugozi w’icyuma,yari yabanje gufata uburozi ariko ntibwabasha kumwica.

Iyi nkuru dukesha Nairobi news ivuga ko abo bana,babashije gusimbuka urupfu babifashijwemo n’abaturanyi bumvise barimo kurira bahita babajyana ku bitaro bya bikuru bya Kamarock.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Jane Mwende mbere yo kwiyahura yanditse ubutumwa abusiga mu cyumba bararamo,asobanura impamvu zatumye akora icyo gikorwa avuga ko adashobora kwihanganira ihohoterwa n’ubuhemu akorerwa n’umugabo we kandi ko azajyana n’abana be kugira ngo ahe isomo rikomeye umugabo we.

Mu iperereza ry’ibanze Polisi ya Kayole,yasanze mu gikoni uburozi bwasigaye ku bwo yahaye abana.

Mu iperereza ryakozwe umugabo we,Edmund Maubi,yemeye ko yagiranye ibibazo n’umugore we kuko umunsi wose batari bavuganye ariko atangazwa nuko ashobora gukora ikintu nk’icyo cyo kwiyambura ubuzima adasize n’urubyaro rwe.

Umurambo wa nyakwigendera washyizwe muri morgue kugira ngo usuzumwe mu gihe abapolisi batangiye iperereza kugira ngo bamenye byinshi kuri iki kibazo.

Related posts

Umugabo yongeye kwandura covid19 ubwo yari mu kirori yateguye ngo yishimire ko yayikize

Chief Editor

Umuhungu na mushiki we batsindiye uburenganzira bwo kubana nk’umugabo n’umugore

Chief Editor

Inkuba yakubise abajura 18 barimo kugabana ibyo bibye bahita bapfa

Chief Editor

Leave a Comment