December 4, 2020
Hanze

Daniel wamaze igihe kinini bamwitiranya na Felecien Kabuga kubera ko basa yatangaje uko yakiriye ifatwa rye

Umunyakenya witwa Daniel Muthee Ngeera wigeze kwitiranwa n’umunyemari w’umunyarwanda Felecien Kabuga wari umaze imyaka isaga 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga,yatangaje ko yaruhutse nyuma y’ifatwa rya Kabuga.

Kimwe mu bitangazamakuru cyo muri Kenya,mu 2012 cyakoze inkuru icukumbuye igaragaza ko Ngeere ari we Kabuga wari umaze igihe ashakishwa n’amahanga kugira ngo aryozwe uruhari rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu musaza avuga ko mbere y’uko iyi nkuru ikorwa yari yibereyeho mu mahoro mu buzima busanzwe nk’umucuruzi w’imbaho mu ntara ya Isiola atuyemo,ariko ikimara gukorwa yahise yangiza ubuzima bwe ku buryo bugaragara.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru the Standard cyo muri Kenyayavuze ko ashimishijwe n’ifatwa rya Kabuga aho mu myaka umunani ishize yabagaho mu rwikekwe.

Ati”Amakuru (y’ifatwa rya Kabuga) nayakiranye ibyiyumvo bivanze,kuva mu myaka umunani ishize nabagaho mfite ubwoba.Ndabohotse ariko nanone mbabajwe n’ibihombo nahuye na byo”.

Ngeere avuga ko nyuma ya 2012 yakomeje ubucuruzi bwe nk’uko bisanzwe ariko akaba yarumvaga adatekanye kubera akayabo ka miliyoni eshanu z’amadorari ya Amerika yari yarashyizweho nk’igihembo cy’umuntu uzashobora gufata Kabuga cyangwa agatanga amakuru y’aho yaba aherereye.Kuva ubwo ngo abaturanyi be batangiye kumuha akato ndetse n’abakiriya bari bamuzi bamuzi imyaka myinshi bagatangira kumukeka.

Avuga ko umunsi intasi z’abanyarwanda bamusanze aho akorera zigize nk’abakiriya bakamusuhuza mu rurimi atumva,ngo kuva icyo gihe nibwo yatangiye kubona ko ubuzima bwe buri mukaga.

Ati”Baraje baransuhuza ariko sinabasubiza.Nyuma naje kumenya ko ari abanyarwanda mpita mbimenyesha polisi.Kuva icyo gihe nibwo nahise ntangira kubona ko ubuzima bwanjye buri mu bibazo”.

Avuga ko yakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo agaragaze ko Atari Kabuga ushakishwa ari nabwo yatangiye kujya agerageza kugirana ibiganiro n’itangazamakuru ndetse no kujyana mu nkiko igitangazamakuru cyari cyamuharabitse kikamwandikaho kimwitiranya na Kabuga.Gusa ngo ibyo ntibyagize icyo bihindura ku izina rye ryari ryaramaze kwangirika.

‘Yagize ati”Guverinoma yampaye abapolisi bancungira umutekano ku buryo nari mfite abapolisi babiri bandinda ku kazi no mu rugo.Mu gihe nari mbyishimiye,iki cyemezo cyangiriye nabi cyane kubera ko hari imyumvire y’uko nahawe uburinzi bwa Leta kubera ko nari uwuhigwa.

Ngeere avuga ko ingaruka zo kumwitiranya na Kabuga byatumye ubucuruzi bwe busubira inyuma kubera ko abakiriya be batangiye kumucikaho.Avuga ko akimara kuva mu nzego z’ubuyobozi mu 2000 yari afite gahunda yo kwagurira ubucuruzi bwe mu gihugu cyose  ariko kumwita Kabuga byatumye atangira gucuruza imitungo ye.Avuga kandi ko kuva mu bucuruzi bw’imbaho byatumye aba imbata y’urugo,ku buryo yirirwa akina ikibuguzo ubwo yaba Atari kugikina akaba ari mu kabari.

Lucy Mworia,inshuti ye nayo yavuze ko kuva bamwitiranya na Kabuga ubuzima bwe bwahindutse ku buryo uwari umuntu wakira inshuti ze buri munsi ahinduka uwirirwa yihisha igicucu cye kubea urwikekwe.

Umugore witwa Rebecca Kanana nawe yabwiye the Standards ko kwitiranya Muthee na Kabuga byahinduye cyane imitekerereze ye ku buryo umugoroba wageraga ari mu rugo yaba atarahagera bikaba ngombwa ko amuhamagara akamumenyesha aho ari.

Nyir’ubwite avuga ko mu busanzwe yumvaga adashobora gutunga akabari mu buzima bwe ariko kumwibeshyamo Kabuga bikaba byaratumye umuryango we ugashinga ndetse na resitora kugira ngo babone icyabatunga kuko ibyo kubaza imbaho byari byarahombye.

Avuga ko ,makuru y’ifatwa rya Kabuga akimara kujya hanze mu bufaransa nyuma y’imyaka umunani,ari bwo yongeye kugira abantu bongera kumuhamagara kuri telefoni.

Ati”Abampamagaye ni abo mu muryango n’inshuti bishima banantera akanyabugabo.Icyo gihe naryamye saa saba z’igicuku ndeba amakuru nararuhutse cyane.Nizeye ko Kabuga azagezwa imbere y’ubutabera akaryozwa ibyo yakoze”.

Related posts

Burundi:Abanyarwanda babiri bakekwaho kuba muri FDLR bafungiye i Gitega

Chief Editor

Pakistan:Igisirikare cyamaganye umwanzuro w’urukiko rwakatiye igihano cy’urupfu Pervez Musharraf

Chief Editor

Abasirikare b’u Burundi bari mu myitozo ikakaye bitegura ko bashobora kugabwaho ibitero

Chief Editor

Leave a Comment