November 25, 2020
slider Ubutabera

Bwa mbere umunyemari Kabuga Félicien aragezwa imbere y’urukiko

Bwa mbere kuva Kabuga Félicien yafatwa mu mpera z’iki cyumweru aragezwa bwa mbere imbere y’Urukiko rw’i Paris kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2020. 

Uyu mukambwe w’imyaka 84 wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,  yafashwe mu mpera z’iki cyumweru kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 afatirwa mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ubwo ari bube agezwa imbere y’uruko,araza kuba yunganiwe n’abanyamategeko barimo Emmanuel Altit wigeze kunganira Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire.

Nyuma yo gufatwa kwe, itangazo ry’urukiko rwo mu Bufaransa ryavuze ko Kabuga avuye mu Rwanda yabaye mu bihugu birimo u Budage, mu Bubiligi, Congo-Kinshasa, Kenya cyangwa mu Busuwisi.

Félicien Kabuga afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50 izo zikaba arizo ntwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside mu 1994.

Related posts

Tanzania igiye gutanga isoko ryo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzanyura i Kigali ugana muri RDC

Chief Editor

Minisitiri Shyaka yasabye ibisobanuro aba Meya 16 ku mafaranga yaciwe abahinga ibishanga

Chief Editor

Amb Nduhungirehe yirukanwe ku mirimo ye

Chief Editor

Leave a Comment