November 24, 2020
slider Ubuzima

MINISANTE yashyikirijwe Robots zifite amazina y’ikinyarwanda [Amafoto]

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagejejweho robots eshanu zagenewe guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya Covid-19 izo robots zikaba zifite umwihariko w’uko zitwa amazina y’ikinyarwanda.

Ni robots Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ni yo yazishyikirije MINISANTE ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020 zikaba zarahawe amazina y’Ikinyarwanda ari yo: Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo, na Urumuri.

Izi robots zizifashishwa cyane mu gupima ubushyuhe bw’umubiri, kugenzura uko ubuzima bw’umurwayi bwifashe, ndetse no kubika amakuru yose yerekeranye n’ubuzima bw’umurwayi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko izi robots zizihutisha imitangire ya serivisi, kandi zitume abaganga badahura n’ibyagira ingaruka ku buzima bwabo.

Imwe mu yindi mirimo izi robots zishobora gukora harimo kugemurira abarwayi ibiribwa n’imiti mu byumba barwariyemo, kumenyesha abaganga ku bibazo runaka bishobora kuvuka, zikaba zifite ubushobozi bwo gupima abarwayi bari hagati ya 50 na 150 ku munota.

Related posts

Perezida Kagame yateguje abayobozi bakora nabi kwitegura ibyemezo agiye kubafatira

Chief Editor

Umuryango uzajya wishyura Mituweli byibura kuri 50% uzajya ubasha guhabwa serivise z’ubuvuzi kuva 1/7 kugeza 31/12

Chief Editor

Nyagatare:Abagemura amata ku ikusanyirizo rya Rwempasha barataka igihombo baterwa n’umuriro muke waryo

Chief Editor

Leave a Comment