November 25, 2020
Politiki slider

Rwamagana:Abarokotse Jenoside barasaba ko bafashwa kubona Gazi zo gutekesha bakazishyura mu byiciro

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu nzu zizizwi nka 4in1 ziherereye mu Kagari ka Ruhunda umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamaga bavuga ko bahangayikishujwe no kubura inkwi zo gucana,ibintu bemeza ko ari ikibazo kibakomereye bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha kubona gaze byibura bakajya bazishyura mu byiciro.

Aba bavuga ko iki kibazo cyo kubura inkwi gituma hari abateka saa sita ariko nimugoroba ntibateke bitewe n’uko udukwi baba baguze bahenzwe kandi tw’intica ntikize,dukoreshwa inshuro imwe gusa.Kuri bo bakavuga ko bibaye byiza Leta yabafasha uburyo babona gazi bakazishyura mu byiciro.

Umwe mu batujwe muri izi nzu witwa Bazihizana Victoire avuga ko ikibazo cyo kubona inkwi cyabazengereje agasaba ko babaha gaze byibura bakazishyura mu  byiciro.

Yagize ati:”Kubona inkwi byaratuzengereje turagura inkwi za 300Frw ni uguteka igikoma gusa.Ni ikibazo kereka baduhaye nka ka Gazi abato bashoboye kugakoresha ariko natwe tutabizi babitwigisha nta nubwo ari menshi”.

Mugenzi we witwa Karamage Claver we avuga ko udukwi batekesha ari nk’ibyatsi natwo babona bibagoye bakadutekesha inshuro imwe.

Ati:“Inkwi zo ntazo ni umwana ujya mu isambu akazana imbagara  ni ikibazo! Ntiwabona amafaranga yo kugura igiti kuko kiragura 1500Frw, udukwi twa 500Frw ntiduhishije n’inkono”.

Alivera Mukankunsi yunzemo ati:“Nta dukwi mbona hano niyo mbonye icyo kurya hano mbura inkwi zo gucana.Hano ni ukugura nk’imifungo hariya ku muhanda,umufungo ni 400Frw kandi udahisha inkono ku manywa na nijoro yenda baramutse baduhaye nk’amashyiga twatekaho bitatugoye byadufasha”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage akaba n’umusigire ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Umutoni Jeanne,avuga ko bagiye kuvugana na Kompanyi zicuruza za Gazi kugira ngo babahuze nabo hamenyekane abazashobora kuzishyura bityo bakaba bazihabwa.

Yagize ati:”Turahamagara Kampani izicuruza tubaze uko badufasha n’ibiciro nayo kwishyura tubahuze nabo kugirango tumenye ko abagenerwabikorwa  babishobora bijyanye n’ubushobozi bwabo”.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere, NST1, biteganyijwe ko ibicanwa bikomoka ku biti bizagera kuri 42% mu 2024 bivuye kuri 8303% mu 2017.Kugira ngo buri mu nyarwanda wese agire ubushobozi bwo guteka akoresheje Gazi, Leta y’u Rwanda irifuza ko ibiciro bya Gazi bishyirwa ku giciro cyo hasi y’icy’amakara n’inkwi mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa no kwangiza amashyamba mu gihe abantu baba bashaka inkwi zo guteka.

Bazihizana Victoire avuga ko ikibazo cyo kubona inkwi cyabazengereje agasaba ko babaha gaze byibura bakazishyura mu  byiciro
Karamage Claver we avuga ko udukwi batekesha ari nk’ibyatsi natwo babona bibagoye bakadutekesha inshuro imwe
Inkwi batekesha ntaho zitaniye n’ibyatsi n’ubwo nazo kuzibona bibagora

Related posts

U Rwanda na Amerika bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ingana na miliyali zisaga 600 Frw

Chief Editor

Hatangajwe umubare w’abantu bahuye n’abarwayi 17 ba Coronavirus n’aho bakomoka

Chief Editor

Ibaruwa isa n’iyifunguye Munyakazi Sadati yageneye abamushinja gusenya Rayon sports

Chief Editor

Leave a Comment