December 3, 2020
slider Ubuzima

Abo tureba cyane ni abari guturuka hanze-Min Ngamije avuga ku bazashyirwa mu kato bakiyishyurira

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko mu busanzwe bimenyerewe ko abanyarwanda bagira uruhare muri serivisi z’ubuzima bahabwa, ari nayo mpamvu abantu bazajya bava hanze bagashyirwa mu kato bazajya biyishyurira bimwe mu bibatangwaho.

Yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020, aho yasobanuraga bimwe mu byemezo byafashwe n’iyo Nama y’Abaminisitiri, cyane cyane ibijyanye no guhangana na Covid-19.

Minisitiri Ngamije yavuze ko Covid-19 ari indwara nk’izindi bityo ko abantu bagomba kugira uruhare mu bibatangwaho mu gihe bashyizwe mu kato.

Ati “Umunyarwanda amenyereye kugira uruhare muri serivisi agenerwa zo kwa muganaga. Iyi ni indwara kimwe n’izindi, igihe kirageze rero ngo ibintu bimwe na bimwe Leta yamukoreraga na we abigiremo uruhare, kuko mu ntangiriro abantu bacumbikirwaga, bakagabururwa, bakavurwa kugeza basuzumwe bagasanga uburwayi bwarabashizemo bagataha.

Abo tureba cyane ni abari guturuka hanze kuko bahaguruka bazi ko bazahita bashyirwa mu kato, umuntu agomba rero no kumenya ko azagira uruhare mu bimutangwaho bityo akore urugendo abizi.Kugeza ubu icyo atazishyura ni amafaranga y’umuganga n’abaforomo n’imiti, ariko amafunguro n’icumbi agomba kumenya ko agiye kujya abyishyura”.

Akomeza agira ati”Umuntu bazamuhitishamo ahajyanye n’ubushobozi afite kugira ngo binamenyekane hakiri kare niba ugiye gufata urugendo, ube ubizi ko hari icyumba cy’ibihumbi 10 Frw, 20 Frw ukaba waza witeguye kugira ngo ubashe kwishyura.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko kuba ingamba zari zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zigenda zoroshywa bitavuze ko cyarangiye, ahubwo ngo ni uko kugikurikirana bigenda neza kuko itsinda ry’abanduye rizwi ndetse ko n’abagenda bandura ahanini aho bandurira hazwi.

Abanyarwanda bagomba gukomeza ingamba zo kwirinda zisanzweho, zirimo kwambara agapfukamunwa umuntu agiye mu bantu benshi, gukaraba intoki kenshi, kwirinda guhana ibiganza mu gusuhuzanya

Uko byari bimeze ni uko leta yatangaga nibura ibihumbi 50 Frw ku muntu umwe buri munsi harimo ay’icyumba n’amafunguro ku bari mu mahoteli ariko hatarimo izindi serivisi cyane iz’ubuvuzi kuko zo na nyuma zizakomeza kwishyurwa uko byari bisanzwe.

Related posts

Ikoranabuhanga ryatumye urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara rusubikwa

Chief Editor

Sugira Erneste na Bashunga Abouba mu bakinnyi 24 Rayon Sports izifashisha mu mwaka w’imikono 2020/2021

Chief Editor

Perezida Kagame yihanganishije u Burundi ku bwo kubura Perezida Nkurunziza witabye Imana

Chief Editor

Leave a Comment