November 24, 2020
Hanze

Israel:Umugezi nyaburanga wahinduye isura uhinduka amaraso[Amafoto]

Nyuma y’igihe kirekire bagafotozi bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu cya Israel bagaragaraza mu mafoto yabo uko umugezi nyaburanga wa Nahal Alexander umeze aho ugenda uhindura isura amazi yawo akomeza kugenda asa n’amaraso.

Umugezi wa Alexander uhinguranya iguhugu cya Israel uturutse mu misozi ya Nablus ku nkombe y’Iburengerazuba kugera ku nyanja. Uruzi rukundwa n’inyamaswa nto n’inyoni bitewe n’ubwiza bwawo ariko mu byumweru bishize, rwandujwe n’amazi yuzuyemo amaraso.

The Guardian ivuga ko umuryango wigenga ushinzwe kubungabunga ibidukikije muri Israël wagaragaje impungenge utewe n’uyu mugezi nyaburanga uburyo ukomeje guhinduka amaraso.

Bivugwa ko uyu mugezi wanduzwa n’ibikorwa byo kubaga bikorerwa ku butaka bwa Palestine; igihugu gituwe ahanini n’abayisilamu kikaba kudacana uwaka na Israël kuva cyera.

Iby’uko uyu mugezi waba uhindurwa n’amaraso aturuka mu mabagiro yo muri Palestine bivuwa Kandi n’igitangazamakuru Times cyo murinIsrael aho kigira giti: “Amaraso, amababa ndetse n’ibindi bice by’inyamaswa bitemba biturutse mu mabagiro yo muri Palestine mu mugi wa Tulkarm.”

Uyu muryango usaba leta ya Israël by’umwihariko Minisiteri ishinzwe kubungabunga ibidukikije gukemura ikibazo cy’uyu mugezi wa Nahal Alexander, cyane ko ngo umaze imyaka irenga 10 wanduzwa n’ibikorwa bitandukanye.

The Guardian ikomeza ivuga ko umuhuza bikorwa wo mu gace uyu mugezi unyuramo avuga ko bakimara kubona iby’iki kibazo bahuje impande zombi ari Israel na Palestine kugira ngo bashake uko bikemuka Kandi biri mu nzira zo gukemuka.

Related posts

Pakistan:Igisirikare cyamaganye umwanzuro w’urukiko rwakatiye igihano cy’urupfu Pervez Musharraf

Chief Editor

Imbwa ya mbere ku isi basanzemo indwara ya coronavirus yapfuye

Chief Editor

Ese ikifuzo cya Trump cyo guhagarika inkunga Amerika yageneraga OMS abadepite bazakemeza?

Chief Editor

Leave a Comment