December 1, 2020
Ubutabera

Rubavu: Umusore yafatanwe ibifuka by’urumogi yari agiye gukwirakwiza mu bice by’igihugu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gisiza yafashe uwitwa Tuyisenge  Paulin w’imyaka 20, yafatanwe ibiro 70 by’urumogi yari akuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Tuyisenge yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi aruvanye mu gihugu cy’abaturanyi akaba yari afite gahunda yo kurukwiragiza mu bice bitandukanye mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko ifatwa ry’uyu musore ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari umubonye yikoreye ibintu akamukeka akihutira kubibwira Polisi.

Yagize ati  “Uriya musore yavaga mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo avanyeyo ruriya rumogi, umwe mu baturage yamubonye  agira amacyenga abimenyesha abapolisi baramukurikirana baramufata.”

CIP Karekezi avuga ko Tuyisenge  yafatanwe ibiro 70 by’urumogi yemera ko yari arukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya  Congo akaba yari agiye kurucuruza mu bice bitandukanye by’igihugu n’ubwo atavuga aho yari afite abakiriya.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage wagize uruhare mu gutuma uriya munyacbyaha afatwa, yongera gukangurira n’abandi bose gukumira ibyaha bitaraba.

Ati “Turakangurira n’abandi baturage kuba maso bakajya bihutira gutanga amakuru kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba cyane cyane bene aba bakoresha ibiyobyabwenge.”

Tuyisenge yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasama kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Related posts

Rubavu:Umusore yafatanwe udupfunyika 1000 tw’urumogi ku mayeri y’umupolisi n’uwo yarugurishaga

Chief Editor

Cyera kabaye Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe

Chief Editor

Kigali:Uwashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abakobwa bambaye ubusa yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka

Chief Editor

Leave a Comment