November 30, 2020
Hanze

Somalia:Al-Shabaab yishe guverineri n’abashinzwe kumucungira umutekano

Ku cyumweru, guverineri wa Somaliya n’abashinzwe umutekano batatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe n’umutwe w’abarwanyi wa Al-Shabaab mu murwa mukuru w’akarere ka Galkayo, nk’uko umuyobozi w’umutekano yabitangaje.

Umwe mu bayobozi Muse Ahmed yatangarije AFP ko Igitero cyahitanye guverineri w’intara ya Mudug, Ahmed Muse Nur.

Ati: “Igitero cyagabwe ku modoka yari itwaye Ahmed Muse Nur, guverineri w’intara y’amajyaruguru ya Mudug, n’abashinzwe umutekano we mbere y’uko hari ikintu cyaturitse.”

Uwabonye iby’icyo gitero witwa Bile Mohamed yasobaniriye AFP kuri telefoni iby’iki gitero,avuga ko abantu bari muri iyo modoka bishwe.

Agira ati:“Abantu bose bari mu modoka barimo guverineri n’umushoferi we barapfuye n’ahantu hose hacumbye umwotsi n’umuriro.”

Muse Ahmed yemeje umubare w’abantu bane yongeraho ati: “Hari abandi bahitanwe nacyo ariko amakuru aracyakorwaho iperereza.”

Mu mpera za Werurwe, guverineri wa Puntland, intara y’abaturanyi yigenga, yiciwe mu bitero nk’ibyo.

Umutwe w’abarwanyi ba kisilamu Al-Shabaab wagabye igitero muri Somaliya, nawo wigambye icyo gitero.

Ku cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, yashyize ahagaragara itangazo ku rubuga rwayo aho yagize ati:“Guverineri w’ubuyobozi bw’abahakanyi mu karere ka Mudug yiciwe mu gikorwa cy’abahowe Imana i Galkayo uyu munsi.”

Galkayo iri mu bilometero 600 mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Somaliya Mogadishu, ikanyura ku mupaka wa Leta ebyiri ziyita ko zigenga – Puntland na Galmutug, birimo Mudug.

Umujyi wahungabanijwe n’imirwano hagati yingabo ziva mu turere twombi ndetse n’imiryango ihanganye mu majyaruguru no mu majyepfo y’umujyi.

Al-Shabaab, ishami rya Al-Qaeda, yirukanwe i Mogadishu mu mwaka wa 2011, itakaza byinshi mu birindiro byayo, ariko iracyayobora ibice byinshi by’icyaro.
Abarwanyi bayo bahize ko bazahirika guverinoma ishyigikiwe n’amahanga i Mogadishu kandi bagaba ibitero byinshi mu murwa mukuru.

Related posts

Gushyamirana hagati yaTrump na Pelosi byavuye mu magambo bijya mu bikorwa imbere y’inteko

Chief Editor

Umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda urenze uw’igihugu n’ikindi-Umuhungu wa Museveni

Chief Editor

USA:Umugore wa Meya w’umujyi yarenze ku mabwiriza ya Guma mu rugo ahanishwa igihano cyashyizweho n’umugabo we

Chief Editor

Leave a Comment