December 1, 2020
Iyobokamana slider

Uko umunsi mukuru wa Eidil Fitr uzizihizwa ku bayisilamu basoje Ramadhan byashyizwe ahagaragara

Ubuyobozi bw’Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda, RMC bwatangaje ko umunsi wa Eidil Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, uzizihirizwa mu rugo, bijyanye n’amabwiriza ya leta yo gukumira coronavirus itera Covid19.

Biteganyijwe ko gusoza igisibo bizaba ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 cyangwa ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi bitewe n’imboneko z’ukwezi.

Umunsi mukuru wa Eidil Fitr wizihizwaga byihariye n’abayisilamu aho babyukira mu masengesho ya mu gitondo, bagakurikizaho inyigisho bafatira hamwe aho amasengesho ashobora kubera mu misigiti n’ahandi hashobora guhurira abantu benshi.

Nyuma y’isengesho rya Eidil Fitr abantu bakomeza kwishimira ko barangije igisibo gitagatifu amahoro, bakajya gusura inshuti n’abavandimwe banasangira ari nako bafasha abakene n’abandi badafite amikoro yabafasha kwishima kuri uwo munsi.

Uyu munsi uritegurwa cyane mu bayisilamu haba gutegura amafunguro atetse, gutegura imyambaro, ibyo barya n’ibindi bitandukanye bituma umunsi wizihira buri muyisilamu ndetse n’abatari abayisilamu.

Gusa uyu mwaka ntibizakorwa nk’uko byari bisanzwe bitewe n’icyorezo cya coronavirus cyatumye hashyirwaho ingamba hirya no hino ku isi zo guhangana nacyo zituma abantu batabasha kwizihiza uwo munsi bari hamwe ari benshi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC rivuga ko uyu mwaka Eidil Fitr izakorerwa mu rugo.

Rigira riti “Iswala ya Eidil Fitri 2020 izakorerwa mu rugo, abagize buri rugo bazishyira hamwe bakore iswala yonyine nta nyigisho zibayeho. Umuntu uba wenyine na we akora Iswala y’Iyaliyidi ari wenyine.”

RMC yasabye abayisilamu ko mbere yo gukora isengesho ryo ku munsi wa Eidir Fitri, bazabanza kwiyuhagira umubiri wose, kwambara neza, gutegura aho gusengera no kwisiga imibavu ihumura.

Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) uributsa kandi abayislamu bose ko gahunda yo gutanga Zackatul Fitri Uyu mwaka w’2020 izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Wifashishije umurongo wa MTN ni ugukanda *182*8*1*500700# maze ugakurikiza Amabwiriza.

Related posts

Ruhango:Umwe mu bakekwaho kwangiza imyaka y’uwarokotse Jenoside yatawe muri yombi

Chief Editor

RBC yasobanuye neza aho abarwayi bashya 59 ba covid-19 bakuye ubwandu bw’iki cyorezo

Chief Editor

Muri iki gihe cya Covid-19 ingendo zaragabanutse bituma n’impanuka zigabanuka-CP Kabera

Chief Editor

Leave a Comment