November 24, 2020
Hanze

Abarwanashyaka basaga 200 ba CNL batawe muri yombi mu gihe cy’amatora

Umuvugizi w’ishyaka CNL Terence Manirambona avuga ko mu ntara zose z’u Burundi hafunzwe abantu bo muri iri shyaka barenga 200 abandi bagacirwa imanza uwo munsi.

Avuga ko abo 200 bafunzwe ejo ku wa Gatatu ku munsi w’amatora ndetse n’uyu munsi kuwa kane hari abandi bafashwe muri urwo rukurikirane rushingiye ku matora yabaye ejo kuwa gatatu.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi ejo yabwiye ihuriro ry’ibitangazamakuru mu gutangaza amatora ko umunsi w’amatora wabaye mu mahoro hose mu gihugu.

Igipolisi ntacyo kiratangaza ku bivugwa n’ishyaka CNL.

Manirambona yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko benshi mu bafunzwe ejo ari abari bagiye guhagararira CNL ku tuzu tw’amatora.

Ati: “Abo byaraboneka ko hari uruhigi rwabo kuko bafataga nk’umuntu ngo wowe uje ukererewe, bagata muri kasho.

“Abandi uvuze ati ‘iki kintu muri gukora ntikisunze amategeko kuko amategeko avuga gutya’, bakavuga bati ‘wowe urashaka gutoba amatora’.

“Ahandi bashatse abakuru ba CNL muri komine cyangwa ku mitumba bagata muri kasho ngo ariho aratoba amatora nta muntu numwe uri kugira icyo amurega”.

Umuvugizi w’ishyaka CNL,Terence Manirambona

Manirambona avuga ko hari abahise bacirwa imanza z’ako kanya, akavuga ko izo manza bazicaga uko babonye.

Mbere y’amatora, minisiteri ishinzwe umutekano yategetse ko nyuma y’amatora nta bantu bagomba kuguma ku biro by’amatora, nk’uko hari abakuriye amashyaka bari babisabye abarwanashyaka bayo.

Manirambona avuga ko abafunzwe uyu munsi atari benshi, ko ari abari bagiye kureba uko kubara amatora bikorwa kuri za komine nk’uko babyemererwa n’amategeko.

Kugeza ubu bimwe mu byavuye mu matora bimaze gutangazwa muri komine zimwe ishyaka CNDD-FDD niryo riri imbere hejuru ya 80% mu mibare rusange y’amatora atatu yabaye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane kandi mu Burundi imbuga nkoranyambaga zongeye gusubiraho ku bantu bose bazikoresha.

Agatho Rwasa yaharariye CNL mu matora y’umukuru w’igihugu

Related posts

Somalia:Indege yari itwaye ibikoresho byo kurwanya Covid19 yahanutse ihitana abari bayirimo bose

Chief Editor

Uganda:Abana b’abakobwa bihanangirijwe kwishora mu muco wo’guca imyeyo’

Chief Editor

Daniel wamaze igihe kinini bamwitiranya na Felecien Kabuga kubera ko basa yatangaje uko yakiriye ifatwa rye

Chief Editor

Leave a Comment