November 25, 2020
slider Ubukungu

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 iziyongeraho 7.5% ugereranyije n’iya 2019/2020

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ,MINICOFIN,yatangaje ko ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka w’ingengo wa 2020/2021 iziyongeraho miliyari 228.6 Frw,bivuze ko inyongera ari 7.5 % ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2020/2021.

Ni mu gihe ingengo y’imari izagera kuri miliyari 3245.7 Frw ivuye kuri 3017.1 Frw yakoreshejwe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize .wa 2019/2020.

Nubwo ingengo y’imari yiyongereyeho miliyari 228.6,bibaye mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bihanganye na covid19, yatumye bimwe mu bikorwa by’ubukungu n’iterambere bisubira inyuma ku buryo bugaragara usibye igice cy’ubuhinzi n’ubworozi kigikanyakanya.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kubera guhungabana kw’ibikorwa by’ubucuruzi byavagamo imisoro, bizagira ingaruka ku misoro yakusanywaga ku buryo imisoro izinjizwa mu 2020/2021 izagabanuka ikagera kuri miliyari 1421 Frw ugereranyije na miliyari 1569 Frw yakusanyijwe mu ngengo y’imari iri gusozwa.

Mu kuziba icyuho cy’imisoro yari kuzakusanywa, Dr Ndagijimana yavuze ko Guverinoma izongera inguzanyo ziva hanze no mu gihugu hibandwa ku zihendutse kandi hubahirizwa igipimo ntarengwa cy’umwenda w’igihugu.

Biteganyijwe ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu azaba ari miliyari 1962.8 Frw, bingana na 60.5 % by’ingengo y’imari yose. Inkunga z’amahanga zizaba zingana na miliyari 492.5 Frw, ni ukuvuga 15.2 % by’ingengo y’imari yose, mu gihe inguzanyo z’amahanga zizaba ari miliyari 783.4 Frw, bingana na 24.1 % by’ingengo y’imari.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rungana na 84.6 % mu ngengo y’imari itaha.

Dr Ndagijimana yavuze ko amafaranga menshi azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (ibikorwa bihora bigaruka) kuko angana na miliyari 1582.8 Frw (48%), azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri miliyari 1294.5 Frw (40%) naho Miliyari 306.5 Frw (9.4%) azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta.

Muri ibyo bikorwa by’ishoramari rya Leta harimo gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus, kwagura ibikorwa bya RwandAir, no kongerera ubushobozi Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD).

MINICOFIN itangaza ko iyi ngengo y’imari izakoreshwa cyane cyane mu kuzahura ubukungu, Kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye hibandwa kongera ibikorwa remezo, kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kongera imbaraga muri gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kongera imirimo hihutishwa imishinga y’ibikorwa remezo n’ibindi.

Ku byerekeranye n’ubukungu,Minisitiri Dr Ndagijima yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 2% mu mwaka wa 2020 buvuye kuri 9.4 % bwazamutseho umwaka ushize bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Related posts

U Rwanda na Amerika bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ingana na miliyali zisaga 600 Frw

Chief Editor

Umujyi wa Kigali wabonye abayobozi 11 bashya n’izina ry’umuyobozi wawo rivaho n’abameya bavaho

Chief Editor

Ubaye umunsi wa kabiri nta murwayi wa coronavirus mushya ubonetse mu Rwanda

Chief Editor

Leave a Comment