slider Ubuhinzi

RBC yishimiye impano y’icyayi yahawe na NAEB igenewe abakozi bari guhangana na coronavirus

Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashimiye  ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), bwageneye icyayi cy’u Rwanda abaganga n’abandi bakozi bari ku ruhembe rw’imbere mu kuvura no kurwanya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

RBC yatagaje ko yashyikirijwe icyo cyayi kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020, kikaba kitezweho gufasha abo bakozi bakora amasaha 24 bagerageza gutabara ubuzima.

Dr. Nsanzimana Sabin, Umuyobozi wa RBC yavuze ko iyo mpano iziye igihe kuko icyo cyayi gikomeza gufasha abo bakozi kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati: “Iki cyayi kiziye igihe kuko kigiye gufasha cyane amatsinda yacu akora amasaha 24 buri munsi, mu kurwanya COVID-19. Turabashimiye, kugira icyo mutanga bigaragaza uburyo muha agaciro imirimo dukora.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gutahurwa abarwayi 314 ba COVID-19 barimo  216 bamaze gukira neza, mu gihe abakirimo kwitabwaho n’abaganga ari 98. Kugeza ubu ntawurabikwa ko yahitanywe n’icyo cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 331 ku Isi.

Abanyarwanda batandukanye bakomeje kugaragaza ko banyuzwe n’ubwitange bw’inzego z’ubuzima ndetse n’abandi bose bitangiye guhashya COVID-19 mu Rwanda.

NAEB yageneye icyayi cy’u Rwanda abaganga n’abakozi bari guhangana n’icyorezo cya coronavirus
Umuyobozi wa RBC,Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko iki cyayi kiziye igihe
Abakozi n’abaganga bari guhangana na coronavirus bishimiye iyi mpano bagenewe na NAEB

 

Related posts

Security Organs officials train on drones introduction in Rwanda Airspace

admin

What the 2017/18 State’s Budget will do

admin

Rubavu: Nicknamed gangs ‘Abazimbabwe’ accused of raping, robbing

admin

Leave a Comment