November 29, 2020
Udushya

Umugabo yashyize supaguru mu myanya y’ibanga y’umugore we amushinja ku muca inyuma

James Kifo Muriuki yatawe muri yombi akekwaho gukubita umugore we akamushyira urusenda n’umunyu mu myanya ye y’ibanga,yarangiza akayifunga akoresheje supaguru (superglue),amushinja kumuca inyuma.

Muriuki w’imyaka 30 y’amavuko,yari amaze iminsi ahigwa bukware na Polisi ariko yaje gufatirwa mu bwihisho bwe i Kaningo mu Ntara ya Kitui aho yashakaga ubufasha ku mupfumu.

Iyi nkuru dukesha Nairobi news ivuga ko aya mahano yabereye mu karere ka Tharaka Nithi ku cyumweru tariki 17 Gicurasi bivugwa n’umugore we aho yabwiye polisi uburyo umugabo we yamuhatiye kwiyambura ubusa ku nkombe y’umugezi mbere yuko atangira kumubaza.

Nk’uko uwahohotewe abitangaza,ngo umugabo we yageze mu rugo amusaba kumubwira umubare w’abagabo baryamanye igihe Atari mu rugo.

Nk’uko byatangajwe na polisi, umugabo yategetse uyu mugore gusohoka mu rugo amujyana ku ruzi rwegereye aho batuye, maze amubwira kwiyambura ubusa.Yamuteye ubwoba ko azamwica niba atabikoze nk’uko yabitegetse.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe iperereza ku byaha (DCI), yatawe muri yombi.

Yakomeje agira ati: “(umugore) yakubiswe n’uwo ukekwaho kuba yarateye urusenda, umunyu na supaguru mu gitsina cye nyuma akoresha icyuma kugira ngo asunike ibivugwa mu bice by’ibanga bye. Byongeye kandi, byavuzwe ko yamufunze umunwa n’amatwi akamusiga yapfuye”.

DCI yavuze ko James Murogi Maingi, bivugwa ko asanzwe ari umupfumu, ukorera ubwo bupfumu mu gace ka Kaningo.

Mu rugo rwe niho ukekwaho icyaha yihishe nyuma yo kugirira nabi umugore we.Biteganijwe ko uyu mugabo agezwa mu rukiko agakurikiranwa nk’uko biteganywa n’amategeko.

Related posts

Zimbabwe:Abapangayi batanga igitsina kuri ba nyir’amazu mu mwanya w’amafaranga y’ubukode

Chief Editor

Amanota ya Nyampinga w’u Rwanda 2020 mu kizamini cya Leta ntamwemerera kwiga kaminuza

Chief Editor

Abageni batawe muri yombi bazira gukora ubukwe mu gihe cyo kwirinda covid19[Reba amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment