November 28, 2020
slider Ubutabera

Bizimana wari ku rutonde rumwe na ba Kabuga bashakishwa ku ruhare bagize muri Jenoside yarapfuye

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Serge Blammertz,yemeje ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rumwe na Kabuga Felicien, na Mpiranya Protais kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakekwaho hashize igihe yarapfuye.

kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 nibwo Blammertz yemeje urupfu rwa Bizimana.

Urwo rwego ruravuga ko bikekwa ko Bizimana yapfuye muri Kanama 2000, mu gace ka Pointe Noire, muri Repubulika ya Kongo (Congo Brazaville).

Bizimana yari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma yiyise iy’Abatabaazi ari na yo yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 1998, Bizimana yashinjwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ibyaha 13 bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gutsemba abantu, ubwicanyi, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, ndetse n’ibindii bikorwa bya kunyamaswa bitesha agaciro umuntu, byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bindi byaha yashinjwaga, Bizimana ashinjwa kuba ku isonga mu rupfu rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana, ndetse n’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa LONI, ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abasivili mu zahoze ari Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Related posts

Hatangajwe amakosa 15 akomeye umukozi ashobora gukora agahita yirukanwa ako kanya

Chief Editor

Bugesera/Gako:Perezida Kagame yagiranye inama n’abasirikare bakuru ba RDF[Amafoto]

Chief Editor

Minisitiri Dr Ngamije yasobanuye byinshi wibaza ku buzima bw’abantu bari mu kato basuzumwa Covid 19

Chief Editor

Leave a Comment