November 25, 2020
Hanze

Pakistan:Indege ya gisivile yakoze impanuka ihitana abantu bose bari bayirimo[Amafoto]

Indege ya gisivile yo muri Pakistan ifite ibirango bya Pakistan PK8303 Plane yari itwaye abagenzi 99 n’abakozi bo mu ndege 8, yakoreye impanuka hafi y’umujyi wa Karachi abari bayirimo bose bahasiga ubuzima.

Urupfu rw’aba bantu bahitanwe n’iyi ndege rwemejwe n’umuyobozi w’umujyi wa Karachi.Iyi ndege ya Gisivile yabuze kuri Radar yacungirwagaho ubwo yari igeze mu gace gatuwe n’abantu gaherereye hafi y’ikibuga cya Karachi Airport.Umupilote wayo yabanje kuvuga ko moteri yayo yagize ikibazo.

Si aba bantu bari bayirimo uko ari 107 bahasize ubuzima,ahubwo yanaguye hejuru y’amazu abari bayarimo bahasiga ubuzima.

Indege ikimara kugwa mu mazu y’abaturage,yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.

Umupilote w’iyi ndege yahisemo kuyigusha hasi igitaraganya nyuma yo kumenya ko moteri yayo yananiwe gukora gusa ntibyamuhiriye kuko yituye hasi ihita ishya.

Amakuru avuga ko iyi ndege yaparitse mu gace karimo amazu acucitse kegereye ahitwa Karachi.

Umuyobozi wa Karachi yavuze ko nta muntu n’umwe mu bagenzi bari muri ndege cyangwa umukozi wayo warokotse gusa hari amakuru avuga ko hari abantu bari bayirimo bahamagaye imiryango yabo bavuga ko ari bazima.

Umurambo w’imyaka 5 yakuwe mu bisigazwa by’aho iyi ndege yaguye aho abantu 40 muri ako gace batabawe.
Amashusho yafashwe yagaragaje iyi ndege iri gushya mu gahanda gato kari kuzuyemo ibisigazwa by’iyi ndege yasenye amazu ndetse inatwika n’imodoka zari hafi yayo.

Hahise hatangira gushakishwa ababa barokotse nubwo agace kose kahise gahinduka umukara kubera umwotsi watutumbaga muri iyo ndege.

Abaturage batuye mu gace iyi ndege yaguyemo bagaragaye bateruye abana bato babakura ahabereye impanuka mu gihe abandi barimo kugerageza gushaka abana babo baguweho n’inzu.

Nubwo Meya yavuze ko abantu bose bari muri iyi ndege bapfuye,hari abantu bashyize ubutumwa kuri Twitter bavuga ko abantu babo bari muri iyo ndege babahamagaye bababwira ko ari bazima.

Zainab Imam ushinzwe itumanaho mu kigo gihuza abanyamakuru I Washington yavuze ko iyo mpanuka yahitanye uwo mu muryango we.

Yagize ati “Umwe mu bagize umuryango wanjye wari mu ndege yakoreye impanuka ahitwa Lahore.Hari abarokotse. ariko ni umwe.Ndashimira buri wese watwifurije ibyiza.Twizere ko amakuru meza araha abandi icyizere.Turasenga dusaba ko haboneka abandi barokotse nkuko nawe byagenze.”

Iyi ndege yari imaze imyaka 15 ikozwe, yarimo abagenzi 99 n’abakozi 8 bo muri iyi ndege.Nta mibare ya nyayo y’abaguye muri iyi ndege cyangwa abo yasanze ku butaka iratangazwa n’ababishinjwe gusa yakoze impanuka saa 2:45 kuri uyu wa Gatanu.

Biravugwa ko abenshi mu baguye muri iyi mpanuka y’indege ari abari bagiye gusangira n’imiryango yabo b’abayisilamu bagomba gusoza igisiba cy’ukwezi kwa  Ramadhan.

Related posts

Somalia-Kenya:Abanyamakuru babiri bishwe n’abantu batazwi ku munsi umwe

Chief Editor

Koreya y’Epfo:Ibyo mushiki wa Kim Jong-Un aherutse kuvuga byashyizwe mu bikorwa baturitsa ibiro byabahuzaga na Koreya y’epfo

Chief Editor

Arabia Soudite yasuzuguye Trump isiba icyuho cyose cy’inkunga yahagaritse guha OMS

Chief Editor

Leave a Comment