November 24, 2020
Inkuru Nyamukuru slider

Byinshi wamenya kuri Bosenibamwe Aimé w’itabye Imana ku myaka 50 y’amavuko[Amafoto]

Inkuru y’inca mugongo y’urupfu rwa Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) ivuga ko yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi.

Nyakwigendera yavukiye mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba mu Murenge wa Kanama akaba apfuye afite imyaka 50.

Bosenibamwe yize amashuri ahanitse mu by’ubuhinzi n’ubworozi,akimara kurangiza yabaye umwarimu igihe gito.Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yahoze yitwa Kibungo akaba uwo mwanya yarawumazeho imyaka itatu n’igice.Yavuye kuri uwo mwanya aba umuyobozi w’Akarere ka Burera mu gihe cy’imyaka itatu.

Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko yamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Intara y’Amajyaruguru ahava aba umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) muri 2017.

Yagizwe umuyobozi mukuru w’icyo kigo gihuriza hamwe ibigo bisanzwe byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi.

Ni abantu baba barimo abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abazunguzayi, abasabiriza, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye.

Ni ikigo cyashyizweho mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi kikaba gishinzwe guhuza ibikorwa by’ibigo byari bisanzweho kuko ngo wasangaga bikora ariko nta kintu gihari gihuza ibikorwa byabyo.

Ibyo bigo bisanzwe byakira abantu bagira imyitwarire ibangamiye ituze rusange n’umudendezo w’abandi harimo ikigo ngororamuco cya Kigali kigengwa n’Umujyi wa Kigali, iby’uturere bigengwa n’uturere, icya Gitagata kigengwa na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) n’icya Iwawa kigengwa na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT).

Abafite ibyaha binini bashobora kunyuzwa muri ibyo bigo bakajya gufungwa abandi bakagororwa, bagahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Bosenibamwe yahawe inshingano zo kuyobora icyo kigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco nyuma y’amezi agera ku munani yari ashize akuwe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yari amazeho imyaka irindwi.

Uretse kuba umuyobozi yari azwiho kugira umurava mu bindi bikorwa

Mu gihe hari abayobozi benshi bahagarikira abaturage mu mirimo itandukanye y’amaboko bakayibakoresha ariko kuri Bosenibamwe we byari ikinyuranyo, ku buryo muri iyo mirimo hari n’aho abaturage bagaragazaga ubunebwe ariko we ntacike intege ndetse ntanabasiganye ahubwo akabyikorera, iteka imbaraga ze n’umurava agaragazaga mu mirimo y’ingufu bikaba byaratangazaga benshi.

Rimwe mu mabanga uyu muyobozi yakoreshaga kugira ngo agire imbaraga n’umurava, harimo gukora imyitozo ngororamubiri ku mwanya muto yabonaga bitewe n’akazi.

Yakundaga umupira w’amaguru dore ko uretse kuba yarafanaga ikipe ya Musanze yigeze kubera umuyobozi w’icyubahiro, yanafanaga ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yakundaga cyane.

Mu mirimo y’amaboko yagaragazaga ingufu zidasanzwe abantu bakabimukundira
Bosenibamwe imbere y’abo ayobora ntiyitaga ku kuba ari umuyobozi ahubwo yababeraga urugero rwiza rwo gukora batiganda
Mu gikorwa runaka yabaga nyamugenda mu b’imbere

 

Related posts

Umubare w’abamaze gukira covid19 mu Rwanda ugeze kuri 54 mu gihe abarwayi biyongereye

Chief Editor

U Rwanda rugiye gukuraho ikiguzi cya Visa ku bihugu bigize Commonwealth, AU na Francophonie

Chief Editor

Mahama:U Rwanda rwiteguye gufasha impunzi z’Abarundi zifuza gutaha,amayobera kuri bamwe basinyiwe batabizi

Chief Editor

Leave a Comment