November 28, 2020
Hanze

Umugore utwite yapfiriye kuri bariyeri nyuma yo gutinzwa n’abapolisi ngo ntiyambaye agapfukunwa

Umugore utwite wari mu bubabare mu gace ka Ogun Waterside muri leta ya Ogun muri Nijeriya,yapfuye nyuma yo gutinda ku bapolisi nyuma yo kumuhagarika azira kutambara agapfukamunwa ubwo bari bamujyanye ku bitaro ku byara.

Amakuru avuga ko nyakwigendera uzwi ku izina rya Waidat Adedeji, yagiye ku bise agiye kubyara maze ajyanwa kuri moto n’umwe mu bana be mu bitaro bikuru bya Ita-Otu bageze mu nzira bahagarikwa n’abapolisi kuri bariyeri ya Sowore.

Abapolisi barabahagaritse babaza impamvu batambaye agapfukamunwa kandi batubahiriza ibwiriza ryo gusiga umwanya hagati y’umuntu n’undi nk’uko leta yabitegetse.

Abapolisi ngo bamaranye uwo mu motari amasaha menshi mbere y’uko babarekura maze umugore nawe ahita yitaba Imana nyuma y’iminota mike bakimara kubarekura.

Urubyiruko rwo muri ako gace rwakoze imyigaragambyo rushinja abapolisi urupfu rw’uwo mubyeyi.Faceofmalawi ivuga ko bafashe umurambo w’uwo mugore bajya kuwujugunya ku cyicaro gikuru cya Polisi cya Abigi.

Avuga kuri iki kibazo, Umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi muri leta ya Ogun, Abimbola Oyeyemi, yahakanye iki kirego avuga ko “ibikorwa by’abapolisi bitateje urupfu rw’uwo mugore utwite”.

Yavuze ko “abapolisi batadindije itsinda ryiri rimujyanye nyuma yo kubona ko uyu mugore afite ububabare bukabije”.

Related posts

Uganda:Abapolisikazi ntibazongera gusaba uruhushya rwo kwemererwa gushyingiranwa n’umugabo w’umusivile

Chief Editor

U Rwanda rwatanzweho urugero rw’uko ruri kwitwara mu kurwanya covid-19 hanengwa Amerika

Chief Editor

Mali:Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Keïta bahawe inzibacyuho y’umwaka

Chief Editor

Leave a Comment