December 1, 2020
Politiki slider

Rwamagana:Batandukanye n’ubukode basigaye bifitiye amacumbi yabo bigengaho

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana bari bamaze igihe kire kire baba mu nzu z’ubukode no gusembera, babonye amacumbi bigengaho none baravuga ko batazongera guhura n’ibibazo bahuraga nabyo byo kwirukanwa mu mazu.

Abatujwe muri ayo mazu abenshi ni imiryango yabagaho mu buryo bwo gukodesha aho baburaga amikoro yo kwishyura izo nzu ndetse n’abandi bacumbikirwaga n’inshuti n’abavandwe igihe bashakiraga bakabasohora nta nteguza mu nzu zabo.

Uwitwa Niyonsenga Judith wo mu mudugudu wa Kabare akagari ka Kaduha,avuga ko ubuzima bwe n’urubyaro rwe bwari bubi kuko aho yabaga bahoraga baza bakamusohora mu nzu agasembere bigatuma atagira icyo yigezaho bitewe no guhora azerera ashaka aho aba.

Ati”Ubuzima ntabwo bwari bwiza nabagaho mu nzu y’icumbi ncumbikiwe n’abavandimwe.Ubwo rero ntabwo narimbayeho neza bahoraga baza bakansohora n’abana mu nzu yabo narincumbitsemo”.

Akomeza avuga ko ashimira ubuyobozi bwarebye kure, bukabona ko akwiye icumbi yigengaho hanyuma bukarimwubakira.

Ati”Ndashimira ubuyobozi bw’i Munyaga bwantekereje bukanyitaho bukanshakira aho mba.Nararaga ntasinziriye bitewe n’ukutagira aho mba,none ubu mfite aho mba nkaba ndyama ngasinzira nkanabasha gutekereza kugira icyo nkora kuko iyo utagira aho uba nta n’icyo wakora neza”.

Mu genzi we witwa Ayinkamiye Jeannette w’imyaka 30 y’amavuko,avuga ko nyuma yo kuva muri Tanzania bageze mu Rwanda batangira kubaho batagira aho bahengeka umusaya barara mu kibanza kitarimo inzu.

Ati”Twabaga mu kibanza kitarimo inzu ariko Perezida Kagame n’abafatanyabikorwa bacu, babona ko tubangamiwe kuko twavirwaga baratuvuganira nibwo batwubakiye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal, avuga ko bakoze iki gikorwa cyo gushakira iyi miryango amacumbi,bagendeye kuri gahunda ya Leta y’uko nta muturarwanda ubaho adafite icumbi.

Ati”Amazu twarayubatse na nubu turacyayubaka kuko ni gahunda ya Leta y’uko nta muturage ugomba kubaho adafite aho aba”.

Avuga ko iyi gahunda bayitangiye mu myaka ibiri ishize bakaba hari abo bubakiye inzu bakaba baramaze kuzijyamo ndetse ko gahunda yo kubakira n’abandi ikomeje kugira ngo bakemure ikibazo cy’abatagira amacumbi mu murenge.

Ati”Iyi ni gahunda twatangiye mu myaka ibiri ishize.Mu mwaka ushize twubatse inzu 40 ziturwamo.Uyu mwaka dufite inzu 120 muri zo 54 zimaze gutahwa zifite ibikoni n’ubwiherero banyirazo bazituyemo.Izindi 76 zimaze gusakarwa no gukingwa ubu turimo turazubakira ibikoni n’ubwiherero.Ni igikorwa Dukomeje kigamije kurangiza ikibazo cy’uko nta munyarwanda wakabayeho adafite inzu”.

Avuga ko ibi byose nk’ubuyobozi butari bubyufashe ahubwo hari imbaraga z’abafatanyabikorwa biyumvisemo gahunda ya tujyanemo bakagira umusanzu ufatika batanga kugira ngo iki gikorwa kibashe kugera aho kigeze.

Muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’uko nta munyarwanda ugomba kubaho adafite icumbi,akarere ka Rwamagana kihaye umuhigo wo kubaka inzu 467 mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 mu rwego rwo gukemura icyo kibazo cy’abatagira amacumbi.

Niyonsenga Judith avuga ko ubu asigaye aryama agasinzira kuko nta kibazo cyo gusohorwa mu nzu bya hato na hato agihura nacyo
Inzu bubakiwe n’abaturage ku bufatanye n’umurenge mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bafasha bagenzi babo kubona aho bakinga umusaya

 

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Munyaga Mukashyaka Chantal avuga ko gahunda yo gushakira abaturage amacumbi izakomeza

Related posts

Abantu 78 nibo bakirwaye covid19 mu Rwanda abandi bamaze gukira

Chief Editor

Umwiherero ku munsi wa Kabiri waranzwe na siporo n’ibiganiro byibanze ku buzima [REBA AMAFOTO]

Chief Editor

Perezida Kagame yavuze uburyo Abanyarwanda bageze kure mu gukora ibyatuma batarwara Kanseri

Chief Editor

Leave a Comment