November 28, 2020
Politiki slider

CNLG iramagana intwaro nshya ya Claude Gatebuke y’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG iramagana intwaro nshya y’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 babinyujije mu kiswe RIBARA UWARIRAYE” cya Gatebuke Claude.

CNLG ivuga ko abari ku isonga ry’iki gikorwa bibumbiye mu miryango 5 itari iya Leta, yose ikorera mu mahanga, abenshi mu bayigize bafite ababyeyi bagize uruhare ruziguye n’urutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwiza ingengabitekerezo yayo.

Bamwe muri abo babyeyi bakaba barahamijwe icyo cyaha n’ubutabera bw’u Rwanda cyangwa se ubutabera mpuzamahanga.

Abandi nka Shingiro Mbonyumutwa, Ndagijimana Jean Marie Vianney n’abandi bihishe mu mahanga bahunga gukurikiranwa ku cyaha cya Jenoside bakoze cyangwa se icy’ubujura bw’umutungo wa Leta basahuye nkuko bizwi ko Ndagijimana Jean Marie Vianney.

CNLG ivuga ko Ndagijimana JMV yahunze igihugu mu mpera za 1994 ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ndagijimana yoherejwe mu butumwa bw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ajyanye na Perezida Pasteur Bizimungu aracika, ajyana amafaranga ya Leta arenga ibihumbi magana abiri y’amadolari y’Amerika yari agenewe Ambasade y’u Rwanda I New York. None niwe wamamaye mu kwigisha ikinyoma ko habayeho Jenoside ebyiri anabitoza urubyiruko.

Ikigaragara nuko hari n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bake cyane bashyigikira Gatebuka na bagenzi be kubera ubufatanye bafitanye na bamwe bo mu miryango yabo bakoze ibyaha bitandukanye mu gihugu, bakabikurikiranwaho, bamwe bagacika u Rwanda.

CNLG ivuga ko abo iyo bageze mu mahanga iturufu yabo ni ugusebya u Rwanda kugeza n’aho bifatanya n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi ni ibintu bibi uru rubyiruko rukwiye gucikaho.

Ukuri ni ukuhe ku mateka nyayo ya Gatebuke?

Ntabwo Gatebuke Claude yari mu bwoko bw’Abatutsi, bityo ngo umuryango we ube warakorewe Jenoside kandi abe uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gatebuke Claude ni mwene Gatebuke Justin ukomoka mu yahoze ari Selire Mugara, segiteri Gishwati, Komine Kayove muri Perefegitura ya Gisenyi. Gatebuke Justin nawe abyarwa na Rwamwaga bahimbaga Kinyuka, akaba yari afite abagore babiri, uwitwa Nyambuga Agnes na Ntabugi ari nawe nyina wa Gatebuke Claude.

Gatebuka Justin ubyara Gatebuke Claude yavutse muri 1956, yize amashuri abanza iwabo muri Kayove ahitwa i Vumbi, akomereza i Rubengera no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Gatebuke Justin afite abavandimwe be barimo abitwa Enias Ukwitegetse wari umubazi w’amatungo mu isoko rya Nkora na Theophile Burindi wabaye umwanditsi wa Komini Kayove imyaka myinshi, hakaba na mushiki we witwaga Nyiramakuba. Aba bose ntibigeze baba Abatutsi.

Gatebuke Justin yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda afite numero yo kwiyandikisha 81/145 mu Ishuri rikuru rya Kaminuza yo mu Ruhengeri ryakoreraga i Butare ryigishaga ibijyanye no kuvura (Ecole superieure des techniques medicales = ESTM). Muri raporo y’umwaka w’amashuri 1982-1983 yakozwe ku wa 07 Gashyantare 1983 na Ntakirutinka Charles wari Umunyamabanga mukuru wa Kaminuza, igaragaraza urutonde rw’abanyeshuri b’iryo shuri, biboneka ko Gatebuka Justin yigaga mu mwaka wa gatatu (Bac. III), akaba yaravutse muri 1956, muri Komini Kayove ku Gisenyi, akaba ari Umuhutu.

Gatebuke Justin arangije Kaminuza yakoreye ONAPO, ayihagararira muri Perefegitura ya Gitarama na Byumba, nyuma ajya kwiga muri Leta Zunze Ubwumwe z’Amerika. Aho hose yakoze ntiyari Umututsi ku buryo umwana we yabyiyitirira agamije kubigira iturufu yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hashingiwe kuri ibi bimenyetso, Gatebuke Claude aremeza ate ko ari mu cyiciro cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ? Ni ibinyoma bigamije gushyigikira gahunda ze gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nta Jenoside yigeze ikorerwa Abahutu mu mateka y’u Rwanda

 Icyaha cya Jenoside gisobanurwa n’amategeko ku buryo bugaragara. Jenoside yose irategurwa. Irangwa n’umugambi wo kwica abantu bose cyangwa igice cyabo bazizwa ubwoko, ubwenegihugu, idini cyangwa ibara ry’uruhu. Nta mugambi wa Jenoside wigeze uranga FPR-INKOTANYI.

Ntabwo Gatebuke na bagenzi be bafite uburenganzira bwo guhimba ko habayeho Jenoside yakorewe Abahutu no kuyitirira uwo badashaka kubera inyungu zabo z’inda, urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside barazwe n’ababyeyi babo, bakaba badashaka kwitandukanya nayo. Niba Jenoside yakorewe Abahutu yarabaye, yateguriwe hehe ? Ryari ? Yahagaritswe nande ?

FPR yarwanaga urugamba rwo kubohora igihugu, ihanganye n’ingabo za Leta ya Habyarimana mu ntambara isanzwe, ku buryo buzwi kandi bugengwa n’amasezerano ya Geneve yo ku wa 04/08/1949 no ku wa 07/06/1977 agenga imigendekere y’intambara. FPR yubahirije ingingo zose z’imigendekere y’intambara ziteganywa n’ayo masezerano, harimo cyane cyane inshingano zo kuvana abaturage b’abasivile mu bice by’imirwano, kuyibarinda, kuvura inkomere, guha umwihariko abana n’abagore n’ibindi.

Ikindi ni uko mu basirikare ba FPR, abarenze ku mabwiriza y’ubuyobozi bw’ingabo, bagakora ibyaha barabihaniwe bikomeye. Harimo ababuranishijwe n’Inkiko barahanwa, harimo n’abarashwe. Ubuyobozi bw’Ingabo za FPR bweretse abasirikare bayo urugamba rugitangira ko ibikorwa byo kwihorera bitari muri gahunda ya FPR.

Gatebuke na bagenzi be babeshya ko ngo Abahutu bishwe i Kibeho bigambiriwe na Leta. Abakwiza iki binyoma ntiberura ngo basobanure ko inkambi ya Kibeho yari yuzuyemo abasilikare ba ex-FAR n’Interahamwe/Impuzamugambi za MRND na CDR zarayigize indiri yazo iberamo ibikorwa byo kwica n’ibya gisilikare, bagakoreshaga iyo nkambi nk’igice cy’imirwano, bagaba ibitero ku basilikare ba Leta yari imaze guhagarika Jenoside.

Urubyiruko rwateguye “RIBARA UWARIRAYE” rukoreshwa n’abakuru basanzwe bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Nk’uko Pierre Vidal-Naquet umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abayahudi yabyanditse, abahakana Jenoside bahoraho, bashaka uburyo bwose batoneka abarokotse Jenoside.

Si n’ubwa mbere mu mateka y’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha ijambo “Kwibuka Bose”. Ni ibitekerezo bishaje usangana bamwe mu banyarwanda bakoranye na Repubulika ya mbere n’iya kabiri, nka Ndagijimana Jean Marie Vianney na Ruhigira Enock bakuriye mu ngengabitekerezo ya PARMEHUTU, cyangwa urubyiruko ruri mw’ishyirahamwe Jambo asbl bavuga ko bavugira igice cy’Abahutu batajya bibukwa.

Kuva muri 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwa ndetse na nyuma y’uko ihagaritswe n’ingabo za FPR Inkotanyi, abakoze Jenoside n’inshuti zabo batangiye gukusanya ibitekerezo bigamije kuyipfobya no kuyihakana.

Ibyo bitekerezo tubisanga cyane cyane mu nyandiko za Filip Reyntjens, Pierre Pean, Robin Philpot, Bernard Lugan, Serge Desouter, Madeleine Raffin, Luc De Temmermann, Peter Erlinder, Peter Verlinden, Judi Rever, Charles Onana, n’abandi.

CNLG yemeza ko abo aribo bicaye nk’abacurabwenge b’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira ku murongo ibirongo migari izajya ikoreshwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyavuye muri “laboratoires” zabo nibyo amwe mu mashyirahamwe y’urubyiruko ruhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akoresha mu bikorwa bihakana barimo.

Kubera ko abasaza nka ba Reyntjens batangije ibitekerezo bipfobya binahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu munsi bataye agaciro, ibyabo bikaba byaramenyekanye, bahisemo gukoresha urubyiruko kugira ngo babeshye amahanga. Niho havuye za Jambo ASBL mu Bubiligi n’ayo mashyirahamwe yandi nk’irya Gatebuke na bagenzi be.

RIBARA UWARIRAYE” iri mu mugambi weruye w’abateguye n’abashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Iyi nyandiko ya CNLG ikomeza ivuga ko Adolphe HITLER wayoboraga Leta y’ABANAZI yarimbuye Abayahudi, yarinze yiyahura atemeye na rimwe ko Abayahudi bishwe bazira ubwoko bwabo. Ibi ni nabyo Colonel Bagosora yivugiye ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.

Ngi kuba Claude Gatebuke avuga ko we na bagenzi be bibuka jenoside yakorewe abantu bose, ni ugukomeza umugambi wa Bagosora n’abandi bajenosideri. Ni ukwirengagiza ko hagati ya 1990-2000, nk’uko babyivugira ndetse na nyuma yaho, abicanyi bari ku ruhande rwumwe rwa Leta yateguye kandi igakora jenoside ku Batutsi, ingabo zabo, urubyiruko rw’Interahamwe rwakomereje ibikorwa by’ubwicanyi mu Rwanda no mu mahanga, muri za FDLR, FDU-Inkingi, RUD-URUNANA, n’indi mitwe n’amashami yayo.

Abo bicanyi nibo bafashe bugwate abaturage badafite aho bahuriye na Jenoside babajyana bunyago mu mashyamba ya Kongo.

Birumvikana rero ko nta na rimwe FDLR n’abandi basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside bazibona mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizahoraho

CNLG ivuga ko Ihame ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rishingiye ku Itegeko Nshinga abanyarwanda batoye muri 2003, rikavugururwa ku busabe bwabo muri 2015, aho irangashingiro ryaryo rigira riti : « TWIBUKA Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni, twibuka n’amateka mabi yaranze Igihugu cyacu. »

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa cy’Abanyarwanda bose bumvise neza aho bava n’aho byajya. Hibuka Abanyarwanda bose, hakibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ariyo yabaye koko. Abayirokotse bagatanga ubuhamya, abagerageje kubarokora nabo bagahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya bwubaka Abanyarwanda. Abakoze Jenoside bemeye uruhare rwabo, bagasaba imbabazi, bakazihabwa nabo ni ikimenyetso ko kubana kw’Abanyarwanda bunze ubumwe. Ngiyo imiterere nyayo y’u Rwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi izibukwa imyaka n’imyaka. Gatebuke n’abandi bafite imyumvire mibi yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntibazabihagarika kuko ariyo mateka y’igihugu. Kwibeshya ko imbuga nkoranyambaga aricyo gipimo cyerekana ko afite abayoboke nabyo ni ukundi kwibeshya. Gatebuke azaze mu Rwanda rwamubyaye yifatanye n’abandi, kuko ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, bitirira u Rwanda uko rutari, ni ukwibeshya.

Dr BIZIMANA Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG

Related posts

Perezida Kagame yayoboye inama ya komite y’umuryango FPR-Inkotanyi[Amafoto]

Chief Editor

Mujye mureba abaturage mbere yo kubanza kwireba- François Ngarambe

Chief Editor

Sugira Erneste na Bashunga Abouba mu bakinnyi 24 Rayon Sports izifashisha mu mwaka w’imikono 2020/2021

Chief Editor

Leave a Comment