November 24, 2020
Udushya

Meya w’umujyi yihinduye umurambo ubwo abapolisi bazaga kumufata yishe amabwiriza ya Covid-19

Umuyobozi w’umujyi wa Tantara mu gihugu cya Peru yabeshye ko yapfuye azize coronavirus yihisha mu isanduku kugira ngo yirinde gutabwa muri yombi nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus akajyana n’inshuti ze kwinywera inzoga.

Nk’uko ibitangazamakuru byinshi bibivuga, Jaime Rolando Urbina Torres yambaye agapfukamunwa ahita aryama mu isanduku ubwo abapolisi bazaga kumufata ngo bajye kumufunga mu ijoro ubwo bamugwaga gitumo mu ijoro hamwe n’incuti ze bari kunywa inzoga.

Inshuti ze bivugwa ko zahize zihisha mu tubati twari hafi aho.

Ntibyatangajwe aho ibirori byabereye cyangwa impamvu hari hateguwe ibisanduku bifunguye biri hafi.

Torres yatumye abantu bose bamenya aya manyanga yakoze binagera kure, kuko n’abapolisi bahanahanye ifoto ye aryamye mu isanduku amaso afunze ndese yambaye n’agapfukamunwa.
Torres yaje gutabwa muri yombi,ibi byiyongera ku rutonde rw’ibindi akurikiranweho by’uko yagiye abura mu gukangurira abaturage kwirinda kwica amabwiriza yo kwirinda coronavirus kuva Peru yafunga ibikorwa byose amezi arenga abiri ashize.

Yashinjwaga kurenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo mu bihe byashize aho yavaga mu mujyi rwagati akigira hanze yawo mu gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Abapolisi bahise babyutsa mu isanduku Torres banafata n’itsinda bose bahita babajyana kuri sitasiyo kugira ngo babazwe, nubwo bitazwi niba hari amafaranga baciwe nk’amande.
Peru ni igihugu cya 12 ku isi gifite umubare munini w’abarwaye Covid-19,aho gifite abarwayi basaga 118.000. Ni mu gihe abantu barenga 3,100 bapfuye bahitanwe n’iki cyorezo.

Related posts

Rutsiro:Moto y’umumotari yari yibwe n’umugenzi nyuma yo kumushuka yayisubijwe

Chief Editor

Umugabo yashyize supaguru mu myanya y’ibanga y’umugore we amushinja ku muca inyuma

Chief Editor

Umugabo yafungiranye umutwe we mu kazu kugira ngo yirinde ingeso mbi yo kunywa itabi

Chief Editor

Leave a Comment