December 4, 2020
Politiki slider

Muri iki gihe cya Covid-19 ingendo zaragabanutse bituma n’impanuka zigabanuka-CP Kabera

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo,impanuka zo mu muhanda zagabutse bitewe n’uko urujya n’uruza rw’abantu mu muhanda rwagabanutse.

Mbere y’uko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro butangira, mu Rwanda habaga impanuka zisaga 5000 buri mwaka, abantu 500 zikabahitana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko kuva ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwatangira muri Gicurasi 2019 zagabanutseho 27%.

Ni mu gihe mbere y’uko ubu bukangurambaga butangira, mu Rwanda habaga impanuka zisaga 5000 buri mwaka, abantu 500 zikabahitana.

Ku rundi ruhande CP John Bosco Kabera, yemeza ko muri ibi bihe bya Guma mu rugo impanuka zagabanutse bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga ari bike mu muhanda.

Ati “Muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19 ingendo zaragabanutse bituma n’impanuka zigabanuka. Urebye abamotari, abatwara amagare n’abanyamaguru kenshi ni bo bagira ibyago byo guhura n’impanuka kurenza ibindi byiciro by’abakoresha umuhanda, mu gihe bitemerewe gutwara abagenzi, birumvikana ko n’impanuka zagombaga kugabanuka ku kigero kigaragara”.

CP Kabera kandi avuga ko impanuka zari zaragabanutse kubera gahunda ya Gerayo amahoro yagiye ikorerwa ahantu hatandukanye, aho abaturage cyane cyane abafite ibinyabiziga na bo basabwe kugira uruhare mu gukumira izi mpanuka.

Yagize “Namwe muvuga ngo ka mfate akamoto ni ko kihuta, ukabwira motari ngo ihute, ni mwe muteza impanuka. Mugomba kubwira abamotari bakagenda neza”.

Polisi y’u Rwanda kandi iraboneraho gushishikariza abakoresha umuhanda gukomeza gukumira impanuka kandi birinda gutwara banyoye ibisindisha, cyane ko no muri iki gihe hari abagifatwa.

Related posts

Reka mbabwize ukuri ndabizi ko bari buntuke ariko RURA nibatitonda bazasenya iyi leta-Marie Immaculee

Chief Editor

Gasabo:Urubanza rw’abasirikare batanu bakekwaho gufata ku ngufu abagore nti rwabaye

Chief Editor

Abagore bari mu kaga bumva batekanye ndetse bafitiye ikizere abapolisi b’abagore ugereranyije n’abagabo

Chief Editor

Leave a Comment