November 23, 2020
Politiki slider

Perezida Kagame yakuye ku mirimo abaguverineri babiri

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakuye ku mirimo Guverineri w’intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana ndetse n’uw’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vienny nk’uko byagaragajwe mu itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’intebe.

Itangazo rivuga ko “Ashingiye ku biteganywa n’itegeko no 14/2013 ryo kuwa 25 /3/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel wari guverineri w’intara y’Amajyepfo na Gatabazi Jean Marie Vianney wari guverineri w’intara y’Amajyaruguru kubera ibyo bakurikiranweho bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

Guverineri Emmanuel Gasana yahawe inshingano zo kuyobora intara y’Amajyepfo mu Ukwakira 2018 agiye kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Marie Rose Mureshyankwano wari uyiyoboye kuva 2016.

Yabaye guverineri nyuma y’uko yari avuye ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda aho yari amaze hafi imyaka 10.

Naho Gatabazi JMV wari Umudepite yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu mpera za Kanama 2017 asimbuye Musabyimana Claude wahise agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba.

Related posts

Gasabo:Ba bagabo batamajwe na kamera bari kwambura umugore bafashwe umwe araraswa arapfa

Chief Editor

Umuceri,ibirayi bireze ndetse n’ibitoki birahari ubwo nta kibazo cy’ibiribwa kiri mu gihugu- MINAGRI

Chief Editor

Abarwayi ba coronavirus mu Rwanda bageze ku 102 abenshi ni abahuye n’abayirwaye

Chief Editor

Leave a Comment