November 28, 2020
Politiki slider

Amajyepfo:Gitifu w’intara yahagaritswe ku mirimo nyuma y’umunsi umwe Guverineri wayo ahagaritswe

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo Jabo Paul ahagaritswe ku mirimo yo kuba umunyamabanga w’iyi ntara.

Uyu Jabo ahagaritswe kuri iyi mirimo nyuma y’umunsi umwe,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ahagaritse ku mirimo abaminisitiri babiri barimo Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse na Gatabazi JMV wari Guverineri w’intara y’Amajyaruguru.

Mu itangazo rya minisitiri w’intebe,rimenyesha Jabo Paul ko ahagaritswe guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020 kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Minisitiri Ngirente, yanamenyesheje bwana Gakire Bob ko asimbuye by’agateganyo Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo kandi izi nshingano agahita atangira kuzishyira mu bikorwa guhera none tariki 26 Gicurasi 2020.

Related posts

Michael Sarpong na Rayon Sports basezeranyeho neza mu kivandimwe impande zombi ziranyurwa

Chief Editor

Coronavirus itumye inama 20 mu 147 zimurwa bihombya u Rwanda miliyari 83 Frw

Chief Editor

#KWIBUKA26:Ibihe nyamukuru byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Chief Editor

Leave a Comment