November 28, 2020
Politiki slider

Buri gikorwa cy’ubufatanye gica intege virusi-Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika wahuye n’ibibazo bikomeye bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, ariko yemeza ko gushyira hamwe ndetse n’ubufanye bw’Abanyafurika ari byo bizafasha Afurika kubasha guca intege icyo cyorezo.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu butumwa yatanze ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020 mu gihe Abanyafurika bizihizaga umunsi wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika wahuye n’ibibazo bikomeye bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, ariko avuga ko gushyira hamwe ari byo bizafasha Afurika kubisohokamo.

Ati “Mu gihe twizihiza umunsi Nyafurika, ibi bihe bikomeye byibutsa buri wese ko ubufatanye bwacu, kwigira no kwihesha agaciro bizagerwaho binyuze gusa mu bumwe bufite intego”.

Umukuru w’igihugu kandi yasangije abandi ubutumwa bw’amajwi n’amashusho bwatambutse mu gitaramo cyiswe ‘Africa Day Benefit Concert At Home’, bunyuzwa kuri Youtube no kuri televiziyo ya MTV Base Africa.

Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yagize ati “Buri wese uri kureba, yaba ari muri Afurika ndetse no ku Isi, ndashaka kubashimira. Umunsi Nyafurika ushushanya ubumwe bw’ahahise hacu n’umurage w’umugabane wacu, n’abaturage ba Afurika aho bari hose.

Umuti w’iki cyorezo ni ugufatanya. Buri gikorwa cy’ubufatanye gica intege virusi. Mushobora kugaragaza itandukaniro mu gufasha imiryango mpuzamahanga kunoza akazi ku mugabane wacu no ku isi. Murakoze cyane kandi mukomeze mugire ubuzima bwiza”.

Icyo gitaramo cyanitabiriwe n’umuhanzi Idris Elba, mu rwego rwo gukusanya amafaranga azakoreshwa mu kugeza ibyo kurya n’ubuvuzi ku bana n’imiryango yo muri Afurika yagizweho ingaruka na Covid-19, ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP), ndetse n’iryita ku Bana (UNICEF).

Perezida Kagame kandi yashimiye Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Cyril Ramaphosa, ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat, ku buyobozi bwabo buganisha ku cyerekezo cya “Afurika Twifuza”.

Related posts

Ngoma:Ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera hongeye kuboneka imibiri 120 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Chief Editor

Norvège:Minisitiri w’ubutabera yakuwe kuri uwo mwanya ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda

Chief Editor

Hari abagabo basigaye bahukana- Depite Rwabyoma

Chief Editor

Leave a Comment