December 1, 2020
Politiki slider

Rwamagana:Barasaba ingurane bemerewe y’ahazanyura umuhanda wa Kaburimbo

Hari abaturage bo mu mudugudu wa Kayenzi mu Kagari ka Nyagasenyi umurenge wa Kigabiro bavuga ko hashize umwaka urenga baremerewe amafaranga y’ingurane y’ubutaka n’amazu byabo byatwawe n’ahazanyura umuhanda uva kuri gare ya Rwamagana ugana ku gakiriro k’akarere.

Bamwe mu baturage batuye muri uwo mudugudu w’ahazanyura u muhanda bavuga ko baheruka basinyira amafaranga ku biro by’akarere muri Gicurasi 2019 ariko kugeza ubu batazi uko bihagaze kuko batabwirwa aho bigeze ibyo kwishyurwa.

Ati”Baratubariye kuri uyu muhanda ariko nubwo batubariye twarayasinyiye ntabwo twigeze tuyabona.Twarasinye batubaza ibyangombwa by’ubutaka na konti turabijyana,ubu nanjye narayitanze mbese buri wese yagiye atanga konte ye”.

Mugenzi we yavuze ko bari mu rujijo batazi ikizakurikiraho nyuma y’uko babariwe bakanasinyira amafaranga kuko ntawubasobanurira amaherezo yabyo.

Ati:“Twarabariwe umuhanda waratugonze ikintu kidushyira mu rujijo baraje baratubarira ubwambere baraduhamagara tujya gusinyira ibyo batubariye dusubirayo bwa kabiri tujya gusinyira amafaranga…kugeza kuri uyu munota ntituzi ngo bigeze he”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo bo batarishyurwa,ariko hari bamwe muri bagenzi babo bishyuwe bityo bakaba basaba gusobanurirwa uko ikibazo gihagaze ngo nabo bishyurwe.

Ati:”Haruguru kuri uyu muhanda bo barishyuwe twebwe abatuye kuri iyi range [uru ruhande]  nitwe bataraha amafaranga.Ibiza by’imvura bimaze iminsi inzu zacu zarononekaye ntidushobora gusana ubu ng’ubu kuko ntituzi aho duherereye.Iyo biba byashobokaga ngo byibura ngo mutubarize ubuyobozi ko byapfuye tube twakisanira amazu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yemera iby’aba baturage bavuga akavuga ko abantu bari babariwe ari 18 ariko 15 muri bo bahawe ingurane yabo hakaba hasigaye batatu gusa.

Avuga ko kuba batarishyuriwe ku gihe nk’abandi,byatewe n’icyorezo cya coronavirus cyatumye bimwe mu bikorwa bihagarara ariko ngo baramutse bageze ku biro by’akarere bakuzuza ibisabwa, mu minsi mike bahita bishyurwa nta kibazo.

Yagize ati:”Ni umuhanda wa kaburimbo uzahuza agakiriro na gare ariko nta Ubundi abantu bose babariwe hariya ni abantu 18 muri bo 15 barishyuwe harabuara abantu batatu(3) ngo baze buzuze ibyangombwa byabo amafaranga turayafite kuri konti y’akarere”.

Akomeza agira ati”twagombaga kwishyura Miliyoni 48 abantu 18 tumaze kwishyura Miliyoni 46 harabura abo bantu 3 turindiriye, nubu baje bakuza ibisabwa mu minsi 2 baraba bayabonye”.

Ni umuhanda wa kaburimbo akarere ka Rwamagana gateganya gukora gafatanyije n’umushinga w’Ababiligi,ukazava kuri gare y’akarere aho ufatanira n’umuhanda munini Kigali-Kayonza,ukanyura mu mudugudu wa Kayenzi ugaserukira ku gakiriro k’akare uzamuka mu mujyi wa Rwamagana.

Umuhanda wa kaburimbo uzava kuri gare ya Rwamagana uzazenguruka unyure mu mudugudu wa Kayenzi ugere ku gakiriro k’akarere
Bamwe mu baturage babariwe barishyuwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo icyorezo cya Covid19 kibuza akarere kwishyura abandi ariko bigiye gukemuka

 

Related posts

Mbisubiremo rwose nta kibazo cy’ibiribwa kiri mu gihugu abantu bakwiye gutuza-Minisitiri Shyaka

Chief Editor

Covid19:Mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame hubahirijwe intera ya metero [Amafoto]

Chief Editor

Imbamutima n’amashimwe bya Guverineri Gatabazi kuri Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kumusubiza ku mirimo ye

Chief Editor

Leave a Comment