December 3, 2020
slider Ubukungu

Umuzunguzayi yaje ku rutonde rw’abahamijwe ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo

Urwego rw’umuvunyi rwatangaje amazina y’abantu bahamwe n’ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo guhera mu Kwakira 2019 kugeza muri Mutarama 2020 hakaba harimo n’uwahamwe n’icyaha cyo gutanga indonke y’ibihumbi 2000 Frw.

Ni urutonde umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yashyize ahagaragara kuri yu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020 rukaba rugizwe n’abantu 57 bahamijwe ibyo byaha n’inkiko ariko abiganjemo ni abamotari.

Ni urutonde rwagaragayeho abenshi bahamwe n’ibyaha bagakatirwa igifungo kigeretseho n’ihazabu y’amafaranga bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Uwahamijwe kunyereza amafaranga menshi ni uwitwa Nsabimana Angelus wari umucungamutungo w’ibitaro bya Nyagatare yanyereje ayagera kuri 27,490,692Frw ubwo ahanishwa gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya 55,117,540 Frw.

Ni mu gihe uwitwa Ishimwe Christopher ariwe wakatiwe n’inkiko igihano kinini kuruta abandi kingana n’imyaka 10 y’igifungo ndetse n’ihazabu ya miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.Uyu yahoze ari umucungamutungo wa kampanyi ya SP wakatiwe n’urukiko rwa TGI Musanze ariko icyaha yahamijwe nti cyatangajwe.

Amafaranga make yatanzwe nk’indonke ni 2000Frw akaba yaratanzwe n’umuzunguzayi wo mu karere ka Nyarugenge witwa Ribanje Emmanuel wahamijwe icyaha n’urukiko rwa Nyarugenge maze akatirwa gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 Frw.

Igiteranyo cy’amafaranga yose yanyerejwe kongeraho ayatanzwe nk’indonke,angana na miliyoni 80 Frw naho amahazabu yatanzwe angana na miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Related posts

Inzira yose yo kubohora igihugu itangira ntabwo nigeze numva ko nzaba Perezida-Perezida Kagame

Chief Editor

Mu munsi umwe abantu  17 mu Rwanda bakize icyorezo cya covid19  

Chief Editor

Kigali:Kugenda muri bisi nini abantu bahagaze byahagaritswe

Chief Editor

Leave a Comment