November 30, 2020
slider Ubutabera

Ibi byose ni ibinyoma, sinigeze nica Umututsi n’umwe-Kabuga Félicien mu rukiko

Umunyarwanda Kabuga Félicien wafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yagejejwe imbere y’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020 nibwo Kabuga w’imyaka 84 yongeye kugezwa mu rukiko i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ngo aburane ku birebana no koherezwa gufungwa n’urwego rwasigariyeho urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha mu gihugu cya Tanzania.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’urwego rwa UN rwasigaranye inshingano yo kurangiza imanza zasizwe na ICTR, abwira umusemuzi ko ari ibinyoma.

Yagize ati; “Ibi byose ni ibinyoma, sinigeze nica Umututsi n’umwe. Nahoze nkorana na bo.”

Félicien Kabuga ushinjwa kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko Abatutsi bari abakiliya be.

Yanavuze ko ngo yajyaga anabaha inguzanyo yo guteza imbere bizinesi zabo, ku bw’iyo mpamvu akaba ngo atari guhindukira ngo abice.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka 26 ashakishwa n’ubutabera kugira ngo abazwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Me Laurent Bayon uburanira Kabuga w’imyaka 84 y’amavuko

Me Laurent Bayon uburanira Kabuga w’imyaka 84 y’amavuko

, avuga ko ashaje kandi akaba arwaye bityo akaba atajyanwa kuburanishirizwa mu rukiko rwa Arusha. Yaje mu rukiko yambaye ipantalo y’ikoboyi n’ishati y’ibara ry’ikijuju, mu rukiko hagaragaye abantu benshi bari baje gukurikira urubanza rwe.

 

Related posts

Sudani y’Epfo:Abapolisi b’u Rwanda basaga 180 bambitswe imidali y’ishimwe[Reba amafoto]

Chief Editor

Kurwanya Coronavirus byakajijwe:Kuva mu rugo nti byemewe n’imipaka yafunzwe[imyanzuro 9 yafashwe]

Chief Editor

Nta murwayi mushya wa coronavirus wabonetse mu bipimo byafashwe uyu munsi mu Rwanda

Chief Editor

Leave a Comment