December 4, 2020
Udushya

Musanze:Umusore yafashwe amaze kwiba yambaye nk’umugore [Amafoto]

Umusore w’imyaka 25 yafashwe amaze kwiba mu nzu iherereye mu murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane yambaye nk’umugore amaze kwiba.

Nk’uko tubikesha Tv1 ngo uyu musore ukekwaho ubujura yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020 ubwo yasohokanaga ibyuma byo mu nzu birimo televiziyo n’ibijyanye na yo yambaye nk’umugore.

Uyu musore gito yafatanwe ibikoresho birimo Flat TV, ibitenge bitatu, radiyo, icyuma kiyungurura amajwi (amplificateur), dekoderi (décodeur) n’indangamuntu z’abantu batandukanye.

Uwibwe ibyo bikoresho witwa TWARAYISENZE Diogene yabwiye TV/Radio1 ko iyo myenda y’abagore uwo musore yari yambaye na yo yayibye aho mu rugo, ndetse ngo akaba yanabanje kubakingirana mu byumba byose no mu nzu zo hanze.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yanenze ibikorwa by’ubujura bikomeje kugaragara, bamwe bakitwaza ko ari uko badafite ibindi bakora.

Ati “Nta muntu kuri ubu ukwiye kurya ibyo atavunikiye kuko akazi karahari, nibakure amaboko mu mufuka bakore biteze imbere, naho uzashaka kurya ibyo atavunikiye nk’uyu wiyoberanyije agatobora inzu ya bandi ngo yibe nta kabuza amategeko azabahana”.

Uwo musore akaba yamaze gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, kuri station ya Cyuve kugira ngo ubugenzacyaha bukomeze akazi kabwo mbere yuko dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Related posts

Minisitiri Evode Uwizeyimana yahuye na wa musekirite w’umukobwa yakubise hasi

Chief Editor

Umukwe na nyirabukwe baguwe gitumo basambana nyuma y’amasaha make ubukwe burangiye

Chief Editor

Kenya:Imfungwa z’abagore zasabye Leta kuzireka zigakora imibonano mpuzabitsina

Chief Editor

Leave a Comment